• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

Nyirubutungane  Papa Léon XIV yasabye mu buryo bwimbitse ko inzego zishinzwe umutekano mu bihugu birebwa n'ibura ry’abantu, cyane cyane muri Nigeria no Cameroun, zikora ibikwiye kandi vuba kugira ngo abashimuswe barekurwe nta yandi mananiza.

Ku wa Gatanu ushize, abantu barenga 300 barimo abanyeshuri n’abarimu bashimuswe n’abagabo bitwaje intwaro batamenyekanye, mu kigo gatolika cyo muri Nigeria. Ibi byabaye bikurikira ibindi bikorwa byo gushimuta  byinshi bimaze igihe bibera muri ibi bihugu

Mu butumwa bwe yatanze ku Cyumweru mu isengesho rya Angelus, Umushumba wa Kiliziya Gatolika yasabye ko amashuri n’amatorero hose ku isi yakomeza kuba ahantu hatekanye.

Papa Léon XIV yagize ati:“Namenye n’agahinda kenshi inkuru z’abapadiri, abakirisitu n’abanyeshuri bashimuswe muri Nigeria no muri Cameroun. Ndababaye cyane cyane ku bw’abahungu n’abakobwa benshi bashimuswe n’imiryango yabo ifite  intimba nyinshi .

Ndasaba mu buryo bwimbitse ko abashimuswe barekurwa ako kanya, kandi nshishikariza inzego zibishinzwe gufata ibyemezo bikwiye kandi byihuse kugira ngo ubuzima bwabo bukizwe. Dusabire abo bavandimwe bacu, kandi dusabire ko amatorero n’amashuri yose yaguma kuba ahantu hizewe kandi hatanga ibyiringiro.”

Mu rwego rwo gushimira abitabiriye isengesho, barenga 60 000, Papa Léon yashimiye kandi abapiligrimi baturutse muri Ukraine, abifuriza gutahana mu gihugu cyabo ubutumwa bw’isengesho n’urukundo rwa Kiliziya.

Yibukije kandi ko ku wa Kane tariki 27 Ugushyingo azatangira urugendo rwe rwa mbere rw’ubutumwa mu mahanga, ruzamujyana muri Turikiya kwizihiza imyaka 1700 y’Inama Nkuru y’i Nicaea, no muri Libani. Yanatangaje ko yashyize ahagaragara Ibaruwa y’Apostoli “In Unitate Fidei”.

Bottom of Form

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments