U Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Ugushyingo, rwafashije impunzi 115 zituruka mu miryango 58 zabaga mu gihugu gusubira mu gihugu cyazo.
Impunzi
zatashye zirimo 107 zabaga mu nkambi ya Mahama mu karere ka Kirehe, ndetse
n’umunani zabaga mu mujyi wa Kigali.
Izi mpunzi zinjiye mu Burundi zinyuze ku mupaka uhuza u
Rwanda n’u Burundi wa Nemba uherereye mu karere ka Bugesera, zari zimaze imyaka
ibarirwa mu icumi ziba mu Rwanda.
Kuva muri Kanama 2020 ubwo impunzi z’Abarundi zatangiraga
gutaha, byibura izibarirwa mu 30,907 ni zo zimaze gusubira mu gihugu cyazo.
U Rwanda icyakora ruracyacumbikiye impunzi z’Abarundi zibarirwa mu 52,862; zirimo izirenga 42,000 ziba mu nkambi ya Mahama.