Itsinda ry’abahoze ari abasirikare ba Israel 14 basubijwe mu buzima busanzwe nyuma yo gukomerekera ku rugamba, basuye u Rwanda bishimira kugera bwa mbere ku mugabane wa Afurika.
Bageze mu Rwanda kuri uyu wa 25 Ugushyingo
2025, bakirwa n’abarimo Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss.
Umwe
muri abo abo bahoze ari basirikare biganjemo abamugariye ku rugamba mu
gisirikare cya Israel ADF, Moti Harari, yavuze ko bishimiye kugera mu Rwanda
kandi bizeye ko mu gihe cy’umweru bazarumaramo bazaba bazarwigiramo byinshi.
Yavuze
ko abo bahoze mu gisirikare babarizwa mu kigo cya Beit Halochem gifatwa nk’inzu
y’indwanyi, ifasha abakomerekeye ku rugamba mu gisirikare cya Israel.
Nubwo
ari ikigo kigenga, Guverinoma ya Israel itanga ubufasha ku bigo nk’ibyo muri
icyo gihugu birimo ibigera kuri bitanu mu rwego rwo kongera gusubiza mu buzima
busanzwe abahoze ari abasirikare binyuze mu bikorwa by’umuco, imyidagaduro na
Siporo.
Yakomeje
ati “Turi hano, twiteze kugira ibyishimo, no kureba umuco w’u Rwanda, ibyo
mwaduteguriye byose kandi ibyo igihugu gifite kuri twe twakwiga.”
Yongeyeho
ati “Ni urugendo rw’amateka kuri twe, Beit Halochem, abahoze ari abasirikare
bacu bari bataragera muri Afurika by’umwihariko mu Rwanda.”
Umuyobozi
Ushinzwe ibikorwa bya Siporo muri Beit Halochem, Miki Uzai, yavuze ko bakomeje
guteza imbere imikino ndetse ko bakomeje kwitabira amarushanwa atandukanye
kandi bakitwara neza ku ruhando mpuzamanga.
Yemeje
ko kugera mu Rwanda ari ibintu bishimishije kuko ari ubwa mbere bageze muri
Afurika.
Ati
“Maze imyaka myinshi nkora muri Beit Halochem. Kuri njyewe ni ibintu bidasanzwe
kuba ndi mu Rwanda kubera ko tutigeze tuba mu Rwanda. Twagiye i Paris, i
Londres na Vancouver. Tuzi ko aha hihariye kandi turashimira Ambasade na
Guverinoma yacu, Guverinoma y’u Rwanda na Perezida w’u Rwanda.”
Miki
Uzai yavuze ko nubwo nta makuru menshi afite ku Rwanda, hari ibintu bike
yarusomyeho birimo umubare w’abaturage barutuye no kuba ari igihugu gifite
ubuhinzi bw’ikawa n’icyayi buteye imbere rwohereza mu mahanga.
Yanavuze
ko azi ko umugabane wa Afurika hari ibihugu 54, u Rwanda rukaba ruri mu bihugu
bya mbere.
Ati
“Ndabizi ko muri igihugu kiri gutera imbere, iyo ugereranyije n’ibihugu 54
bigize umugabane wa Afurika kandi u Rwanda ruri mu bihugu byiza. Nizeye ko
tuzabibona kandi tukabyishimira.”
Biteganyijwe
ko aba basirikare basura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali bakunamira abazize
Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse bakanasobanurirwa amateka yagejeje u Rwanda
kuri Jenoside n’uko yahagaritswe.
Bazanagira umwanya wo gusura ingagi mu birunga, bakine imikino ya gishuti itandukanye irimo iya Basketball y’abafite ubumuga ‘Wheelchair Basketball’ n’ibindi bikorwa.