??Ingabo z’u Rwanda zigize Batayo ya Mbere (Rwanbatt1) ziri mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Santarafurika bakoze ibikorwa by’umuganda bafatanyije n’abaturage bo mu karere ka mbere (1er Arrondissement) ko mu Mujyi wa Bangui. Iki gikorwa cyibanze ku gusukura no gutema ibihuru biri ku mihanda.
Nyuma y’uwo muganda, Umuyobozi w’Ingabo za
Rwanbatt1, Lieutenant Colonel Paul GASASIRA, yasobanuye ko iki gikorwa kigamije
gufasha no gushishikariza abaturage gufatanya nk’umuryango umwe no kugira isuku
mu gace batuyemo mu rwego rwo gukumira indwara ya malariya. Yanabasabye
gukomeza izi ngamba no mu bihe biri imbere, agaragaza ko ibikorwa by’ubufatanye
ari ingenzi mu kugera ku ntego rusange zo guteza imbere imibereho myiza
y’abaturage.
Yagize ati:“Uyu munsi twafatanije mu
gikorwa cy’Umuganda, dukomora mu muco nyarwanda ushingiye ku bufatanye no
kubaka umuryango uhamye kandi uteye imbere. Kubungabunga isuku bigira uruhare
mu buzima bwiza, umutekano, no kwihesha agaciro. Iyo dufatanije, tuba twerekana
ko amahoro yubakwa binyuze mu bumwe n’ubufatanye.”
Meya w’Umujyi wa Bangui, Madame BONNA Leontine, yashimiye Ingabo z’u Rwanda ku bw’uruhare rwabo no gushyigikira abaturage b’aho bakorera. Yanabashimiye kandi kubatoza igikorwa cy’umuganda, avuga ko gifasha mu kongera ubumwe n’ imibereho myiza y’abaturage.