• Amakuru / MU-RWANDA


Umugore wo mu Karere ka Gakenke yatawe muri yombi akurikiranyweho kwica umwana we w’imyaka itandatu, nyuma y’uko atanze amakuru ku baturanyi bari bibwe inkoko ko yayibonye iwabo.

Ibi byabereye mu Kagari ka Mbirima, mu Murenge wa Coko, mu Karere ka Gakenke, mu Ntara y'Amajyaruguru, mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki ya 24 Ugushyingo 2025.

Amakuru atangwa n'abaturanyi b’aho byabereye avuga ko uwo mwana yaba yirishwe na nyina kuko yatanze amakuru ko yibye inkoko, gusa ngo yabwiye inzego z’umutekano ko umwana we yamurembanye mu ijoro bikaza kumuviramo urupfu.

Umwe yagize ati:"Ejo umugore yari yagiye mu mirimo abaturanyi barimo gushakisha inkoko babuze umwana avuga ko yayibonye, no ku mugoroba nyina atashye umwana abisubiramo uko yabivuze kare, ariko nyina arabihakana, mu ijoro nibwo badutabaje ko wa mwana yapfuye tuhageze dusanga arimo kuva amaraso mu mazuru ariko yapfuye."

Ku rundi ruhande ariko abaturage bavuga ko uwo mugore wari warahukanye, atari ubwa mbere yari avuzweho gukorakora, ndetse biri no mu byatumye ashyamirana n’umugabo we.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Coko, Niyomwungeri Robert,  yahamije aya makuru, avuga ko byinshi kuri yo bizagaragazwa n’ibizava mu iperereza.

Yagize ati:"Amakuru twayamenye mu rukerera, tujyayo turi kumwe n’inzego z’umutekano, dusanga umwana yapfuye, iperereza riracyakomeje ku cyaba cyateye uru rupfu."

Niyomwungeri yakomeje avuga ko uwo mugore yabatangarije ko umwana yafashwe n’uburwayi butunguranye mu ijoro buramwica.

Umurambo w’uwo mwana wajyanwe ku Bitaro bya Ruli, gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.

Naho uwo mugore afungiwe kuri Sitasiyo ya y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB)  ya Ruli kugira ngo abazwe.

Icyaha cy’ubwicanyi buturutse kubushake akurikiranyweho giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’Itegeko n°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Nikimuhama, azahanishwa igihano cy'igifungo cya burundu. 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments