Umuramyi Richard Nick Ngendahayo uri mu Rwanda mu
myiteguro y’igitaramo cye agiye kuhakorera nyuma y’Imyaka 17 aba muri Leta
zunze ubumwe z’Amerika yise Niwe Healing
Concert yagaragaje amarangamutima menshi agirira umugore amushimira imbere y’Imbaga .
Ibi yabikoreye
mu kiganiro n’Itangazamakuru cyabye ku
mugoroba wo ku wa Kabiri Tariki ya 26 Ugushyingo muri BK Arena aho yari kumwe
n’abafatanyabikorwa be ndetse n’abaterankunga bateyeicyo gitaramo inkunga
utibagiwe n’abanyamakuru batandukanya bari bitabiriye
icyo kiganiro .
Mu Ijambo rye
uhagarariye sosiyete ya Fill The Gap Madamu Natasha yashimiye abaterankunga ndetse n’Itangazamakuru muri rusange uruhare
ryagize kugira imitegurire y’icyo gitaramo cya
NIwe Healing Concert kigende neza aho babashije kugera mu bitangazamakuru hafi ya byose
bamenyekanisha icyo gitaramo .
Yakomeje yizeza abakunzi ba Richard Nick Ngendahayo ko ibyo
bamutegerejeho byose azabibaha
abasaba kugura amatike ari benshi
ari nako abasa kwirinda abagurisha
amatike batabazi kuko hakunda kuba ibikorwa bitari byiza
by’ubujura ugasanga biteje ikibazo
ku munsi w’igitaramo .
Ku ruhande rwa Richard Nick Ngendahayo wagaragazaga
akanyamuneza kenshi ko kuba agiye kongera
gutaramira mu Rwanda yabajijwe
ibibazo byinshi cyane bigendanye na Alubumu ye yakunzwe n’abanyarwanda amamiliyoni ndetse n’ubu ikaba iri mu
zikunzwe mu Rwanda nyuma y’imyaka 17
isohotse .
Yagize ati “ njye sindi umwamnditsi mwiza w’Indirimbo
ariko ndababwiza ukuri ko indirimbo zanjye zose nzohererezwa na Mwuka wera
mu gihe ryamye nkabyuka nkjya muri studio nkazikora nk’abandi bose
Imana yonyine ikazigeza aho ishaka bikba rero ari amashimwe akomeye cyane kuri
njyewe .
Abajijwe
kuri Alubumu ye Niwe yavuze ko yayiherewe mu ndege. Impamvu
Imana yayimpereye mu ndege niyo yonyine ibizi.”
Ayo masaha make y’igicuku hagati y’ikirere n’isi ni yo yabyaye
ubutumwa bwamugendereye mu mutima mu buryo budasanzwe.
Aho ni ho haturutse indirimbo zahinduye ubuzima bw’abantu benshi
“bavuye mu byaha, barakizwa.” Ni yo mpamvu iyi Album yahindutse ikirango
cye—icyo aheraho yubaka icyerekezo gishya cy’umuziki we.
Richard Nick avuga ko iyi Album yakoze ku bantu “barenga miliyoni
nyinshi,” ibintu yemeza ko atigeze atekereza mbere. Ubutumwa bw’izo ndirimbo
bwageze no mu nzu atigeze asura, ku mitima atigeze ahura nayo, ku byiyumviro,
abantu benshi batabashaga gusobanura kugeza bamubwiye uko bayibayemo.
Aho ni ho ahera avuga ko iki gitaramo cye kiri gutegurwa muri BK
Arena kitazaba icyo kumurika Album nshya, ahubwo kizaba umuhango wo gusoza paji
ya ‘Niwe’ no gutangira indi nshya.
Richard
yahishuye kandi ko nyuma y’iki gitaramo
cyo afite gahunda yo gukora uruhererekane rw’ibindi bitaramo azakorera mu bihugu birimo Amerika,
Canada, Australia, i Burayi no mu bindi bihugu bya Afurika byamutumiye.
Ubwo undi
munyamakuru yamubazaga ku ruhare
rw’umugore we nawe bazanye
hano mu Rwanda Richard n’ibyishimo byinshi yagize ati “ Reka mbabwire ikintu kimwe rero mfite
umugore mwiza cyane nkunda mubona
hano , Umuntu ufite ibintu byinshi akora muri Amerika ariko yarabiretse afata
indege turazana , rero
ndashjaka kubabwira ko ari inshuti
yanjye y’akadasohoka kuko akora
byinshi cyane ,kugira ngo ibikorwa byanjye byose bigende neza .
Ati n’ubwo
ndi umuramyi uko mu mubona hano arasenga
cyane kundusha ku buryo afata
umwanya munini wo kunsengera
bigatuma rero nanjye muhora iruhande mu bikorwa ndamukunda cyane kandi ndashaka kumubashimira imbere yanyu
mwese .
Biteganyijwe ko muri iki gitaramo cyo ku wa 29 Ugushyingo 2025 Umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba, Tracy
Agasaro ariwe uzaba ariwe musangiza w’amagambo , mu gihe abandi bahanzi bashobora kuzafasha Richard muri iki gitaramo bo agaseke kabo kazafungurwa kuri uriya munsi utegerejwe na benshi .
Abifuza kugura amatike basabwe kuyagurira ku ku rubuga www.ticqet.rw cyangwa bagakoresha *513*01#