??Mu mpera z’icyumweru gishize muri Kigali Universe habereye igiataramo cyo kwizihiza Imyaka 5 Papa amaze mu muziki ariko nyuma
hakaza kuvugwa amakimbirane hagati y’uwo
muhanzi n’ubuyobozi bwa Kigali Universe
.
Ibyo bibaye
nyuma yaho uyu muhanzi
ku munsi w’ejo yashyize ubutumwa buvuga uko yahemukiwe na Kigali Universe aho yanditse agira ati” Kigali Universe ntabwo muri abantu beza,
nyuma y’igitaramo mwaramfunze mu buryo butemewe kuva saa munani kugeza mu
gitondo saa kumi n’ebyiri […] mwibaze ko igitaramo nahakoreye, amafaranga yose
n’imbaraga nashoyemo yewe n’abantu barenga igihumbi baje kunshyigikira ngo nta
n’ijana bampaye.”
Ubuyobozi bwa
Kigali Universe nyuma yo kubona ayo
magambo bwahakanye ayo makuru ari kuvugwa n’uyu muhanzi ko ibyo avuga
bitabayeho
Kenny
Mugarura ushinzwe ibirori n’ibitaramo muri Kigali Universe yahakanye amakuru yo
gufunga Papa Cyangwe, ahamya ko iyo biba byarabaye atari ibintu yari bumarane
iminsi itatu.
Ati “Tuvugishe ukuri, ntabwo abantu bagufunga
binyuranye n’amategeko mu Rwanda nta n’uwakwambura telefone ngo umare iminsi
itatu nta rwego uriyambaza, noneho naho uviriyeyo ngo uvuge nabwo ntugane
inzego ahubwo ukabikwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga.”
Kenny Mugarura yavuze ko ikibazo cyabayeho ari uko
wenda Papa Cyangwe yakoze igitaramo ibyakivuyemo ntibihure n’ibyo yifuzaga ibyo
we yakwita guhomba, bityo aho kwiyakira agashaka gutera ubwoba Kigali Universe
yifashishije imbuga nkoranyambaga.
Rugaju Reagan umuvugizi wa Kigali Universe we yatangaje
ko uyu muhanzi yasubira mu masezerano akareba icyo yavugaga, bityo icyo yabona
kitubahirijwe akaba aricyo yaburana ariko aho azi ko yabeshyeye iyi nyubako ho
akaba yayisaba imbabazi.
Ku kijyanye no kuba uyu muhanzi yarafungiwe muri
Kigali Universe, Rugaju yavuze ko ataribyo, ahamya ko ayo ari amakuru atangaje
kuko nyuma y’igitaramo uyu muhanzi yagize umwanya wo kuganira no kurangizanya
n’abari bamukodesheje ibyuma (yari yakuye hanze y’iyi nyubako) kuko hari ibyo atari
yabishyuye.
Aha niho Rugaju yahereye ahamya ko kuba abantu
bakwicara baganira ku ku buryo bishyurana ataribyo byakiswe gufungwa.
Abajijwe ku bijyanye no kuba uyu muhanzi atarabonye
amafaranga, Kenny Mugarura yavuze ko icyo uyu muhanzi yakabaye akora ari
ugusoma amasezerano bagiranye ubundi akaba yabaza uko iby’amafaranga bihagaze
bakamwereka buri kimwe.
Ikindi uyu muyobozi yagiriyeho inama Papa Cyangwe ni uko mu gihe yaba atanyuzwe n’ibyo yeretswe yagana inkiko kuko Kigali Universe ari ikigo gikorera mu Rwanda rukurikiza amategeko aho gukomeza kugiharabika.
Like This Post? Related Posts