• Imyidagaduro / ABAHANZI

?Umuhanzikazi  Temilade  Openiyi  wamenyekanye nka  Tems  yavuze  ko  amaze kugera kuri byinshi  kurusha  iyo yifuzaga kugeraho  mu muziki we

Uyu  mukobwa  wamenyekanye  cyane  mu ndirimbo  nka Love Me Jeje  ibi yabitangajje  ubwo  yari mu kiganiro  aherutse  kugirana n’abafana be  ku rubuga rwa  X(Twitter )

Umwe  mu bafana  yaramubajije  ati  “ wumva ari iki  wumva  wifuza  kugeraho  muri  Iki  gihe ? Ese wavuga  ko  ibyo  umaze  kugerahp wari warabyifuje  mbere yo kwamamara

Tems  mu kumusubiza yagize ati” Ibyo  maze  kugeraho  mu muziki wanjye birenze  kure  ibyo nahoze  nifuza  bituma  nicara  nkiringira ko hari byinshi  igihugu cyanjye n’isi yose  bikinyitezeho mu minsi iri imbere

Yakomeje agira ati : nizera ko imana nziza mu  minsi  iri mbere kandi ndakubwiza ukuri maze kugera kure kurusha inzozi zanjye zo mu gihe nari nkiri muto cyane .

Tems  yatangiye umuziki  muri  2018 nyuma yo kureka akazi yakoraga nk’umukozimu bijyanye  ni  ikoranabuhanga ,Muri  uwo mwaka yahise asohora  indirimbo ye  ya mbere  yise  Mr  Rebel yatumye amenyekana cyane  mu itangazamkuru

Izina rye  ryongeye gutumbagira  cyane ubwo  yakoranaga na  Wizkid  ku ndirimbo bise Essence  mu mwaka wa 2020 .

Iyo ndirimbo yaje gukundwa cyane  kugeza ubwo  yafataga  umwanya wa 9 kuri Biilboard Hot 100 nyuma yo gukora  Remix yayo na Justin Bieber bituma iba imwe mu ndirimb zikunzwe muri Afrobeat  ku rwego mpuzamahanga.

Mu 2023, Tems yabaye umuhanzi w’umugore wa mbere muri Afrobeats wegukanye Grammy, abikesha gukorana na Future na Drake ku ndirimbo “Wait For U”, yatsindiye icyiciro cya Best Melodic Rap Performance mu bihembo bya Grammy ku nshuro ya 65.

Mu 2025, Tems yongeye gukora amateka, yegukana Grammy Award for Best African Music Performance, aba Umunya-Nijeriya wenyine ufite Grammy zirenze imwe.

Tems yanaboneye kandi Oscar na Golden Globe nominations kubera uruhare rwe mu kwandika indirimbo ya Rihanna, “Lift Me Up,” yakoreshejwe muri filime Black Panther: Wakanda Forever.

 

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments