?Umuhanzikazi
Temilade Openiyi wamenyekanye nka Tems
yavuze ko amaze kugera kuri byinshi kurusha
iyo yifuzaga kugeraho mu muziki
we
Uyu mukobwa
wamenyekanye cyane mu ndirimbo
nka Love Me Jeje ibi
yabitangajje ubwo yari mu kiganiro aherutse
kugirana n’abafana be ku rubuga
rwa X(Twitter )
Umwe
mu bafana yaramubajije ati “
wumva ari iki wumva wifuza
kugeraho muri Iki
gihe ? Ese wavuga ko ibyo
umaze kugerahp wari
warabyifuje mbere yo kwamamara
Tems
mu kumusubiza yagize ati” Ibyo
maze kugeraho mu muziki wanjye birenze kure
ibyo nahoze nifuza bituma
nicara nkiringira ko hari
byinshi igihugu cyanjye n’isi yose bikinyitezeho mu minsi iri imbere
Yakomeje agira ati : nizera ko imana nziza
mu minsi
iri mbere kandi ndakubwiza ukuri maze kugera kure kurusha inzozi zanjye
zo mu gihe nari nkiri muto cyane .
Tems
yatangiye umuziki muri 2018 nyuma yo kureka akazi yakoraga nk’umukozimu
bijyanye ni ikoranabuhanga ,Muri uwo mwaka yahise asohora indirimbo ye
ya mbere yise Mr
Rebel yatumye amenyekana cyane mu
itangazamkuru
Izina rye
ryongeye gutumbagira cyane
ubwo yakoranaga na Wizkid
ku ndirimbo bise Essence mu mwaka
wa 2020 .
Iyo ndirimbo yaje gukundwa cyane kugeza ubwo
yafataga umwanya wa 9 kuri Biilboard
Hot 100 nyuma yo gukora Remix yayo na
Justin Bieber bituma iba imwe mu ndirimb zikunzwe muri Afrobeat ku rwego mpuzamahanga.
Mu 2023, Tems yabaye umuhanzi
w’umugore wa mbere muri Afrobeats wegukanye Grammy, abikesha gukorana na Future na Drake ku
ndirimbo “Wait For U”, yatsindiye
icyiciro cya Best Melodic Rap Performance
mu bihembo bya Grammy ku nshuro ya 65.
Mu 2025, Tems yongeye gukora amateka,
yegukana Grammy Award for Best African Music Performance,
aba Umunya-Nijeriya wenyine ufite Grammy zirenze imwe.
Tems yanaboneye
kandi Oscar na Golden Globe nominations kubera uruhare rwe mu
kwandika indirimbo ya Rihanna, “Lift Me Up,” yakoreshejwe muri filime Black Panther: Wakanda Forever.
Like This Post? Related Posts