..Mu ijoro ryo ku wa 4-5 Ukuboza 2025 Davido yageze i Kigali, aho yitabiriye igitaramo cyo kumvisha abakunzi be album ye nshya yise ‘5Ive’, kibera muri BK Arena kuri uyu wa 5 Ukuboza 2025.David Adedeji Adeleke wamamaye nka Davido, yasohotse mu kibuga cy’indege saa munani z’ijoro nyuma y’amasaha menshi ategerejwe n’abiganjemo itangazamakuru ryari ryemeye kurara igicuku.
Uyu muhanzi yari ari kumwe n’abo mu ikipe isanzwe imufasha ndetse n’ikipe y’abacuranzi bagomba gukorana muri iki gitaramo.
Ubwo yasohokaga, yabonye abantu bamutunze camera, nawe afata telefone ye asohoka yifata amashusho ari nako yereka abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga uburyo nubwo yageze mu Rwada igicuku kiniha, yakiriwe neza.
Davido ategerejwe mu gitaramo cyatumiwemo abandi bahanzi nka Kitoko, Riderman, Ariel Wayz, Juno Kizigenza, Kid from Kigali, DJ Marnaud, DJ Toxxyk, DJ Alisha n’abandi banyuranye.
Iyi album Davido agiye kumurikira i Kigali yasohotse ku wa 18 Mata 2025. Iriho abahanzi nka Chris Brown, Omah Lay, Shensea, Tay C, Dadju n’abandi benshi.
Ni album ya gatanu uyu muhanzi asohoye nyuma ya “Oma Baba Olowo” yasohotse mu 2012, “A Good Time” yasohotse mu 2019, “A Better Time” yasohotse mu 2020 na “Timeless” yasohotse mu 2023.
Ni ku nshuro ya kane Davido agiye gutaramira mu Rwanda aho ubwa mbere yahataramiye mu 2014 mu gitaramo cyari icyo ‘Kwibohora ku nshuro ya 20’.
Bwa kabiri yahagarutse mu 2018 ubwo yari ari mu rugendo rw’ibitaramo yari yise ‘30 Billion Africa Tour 2018’.
Icyo gihe yafatanyije n’abahanzi barimo Buravan, Charly na Nina ndetse na Riderman.
Davido aheruka gukorera igitaramo i Kigali mu 2023 mu Iserukiramuco rya Giants of Africa Festival ryabereye muri BK Arena guhera tariki 13 - 19 Kanama 2023.