Umuyapani witwa Cary-Hiroyuki Tagawa wari ufite Ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ubw’u Burusiya, wamamaye muri sinema yitabye Imana ku wa 4 Ukuboza 2025 azize uburwayi yari amaranye iminsi. Yari afite 75 y’amavuko.
Tagawa yavukiye mu Buyapani, avuka ku mubyeyi wakinaga ikinamico witwa Mariko Hata n’umugabo w’Umuyapani ariko wabarizwaga mu Ngabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Nk’umwana w’umusirikare birumvikana ko umuryango wa Tagawa wahoraga wimuka mbere y’uko bashinga ibirindiro muri California y’amajyepfo ari na ho yatangiriye urugendo rwo gukina filime.
Tagawa yatangiye ibyo gukina sinema ubwo yigaga mu ishuri rya Duarte High School mbere y’uko akomereza muri University of Southern Calfornia, amasomo yafatanyaga no kwiga ibijyanye na Kendo ndetse na Shotokan Karate yigiraga muri Masatoshi Nakayama.
Mu 1987 ni bwo izina ry’uyu mugabo ryatangiye kumenyekana nyuma yo gukina muri filime yiswe ‘The Last Emperor’, mu 1989 akina mu yitwa ‘Licence to kill’ izina rye rikomeza gukura gutyo.
Mu myaka irenga 38 yari amaze akina sinema biragoye kurondora filime zose yakinnyemo ariko zimwe mu zo umuntu yavuga ko zamenyekanye cyane harimo nk’izitwa, Bridge of Dragons, Big Trouble in Little China, Armed Response, The Last Emperor, Bulletproof , Licence to Kill, Kickboxer 2, Showdown in Little Tokyo, Soldier Boyz, Danger Zone, Top of the World, Vampires, American Dragons n’izindi nyinshi cyane.