????????????Mu gihe hasigaye amasaha atagera kuri 72 kugira ngo umuhanzi Davido gitaramire I Kigali
mu rwego rwo kumenyekanisha alubumu yise 5IVE hashyizwe hanze ibiciro byo kwinjira mu musangiro wo
guhura aho igiciro cyo kwinjiria
cyikubye inshuro azemerera umunyarwanda kujya
mu gitaramo cye .
Munitangazo Intore
Entertainment iri gutegura icyo
gitaramo ku bufatanye na Skol bashyize hanze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa
kabiri tariki ya 02 Ukuboza 2025 rivuga ko Davido yifuza kuzabanza
guhura n’abakunzi mu birori bya
Meet& Greet bizaba bikomeye cyane
kuko nkuko ikipe ifasha Davido yabisabye bigomba kuzaba bihenze cyane kurusha
kwinjira mu gitaramo azakorera
muri BK Arena ,
Muri iryo
tangazo Intore Entertainement bashishikarizaga abanyarwanda kugura itike yo guhura Davido bagasangira ndetse bagafatana n’amafoto
ryagira riti “ Wa Munsi uregereje waba waraguze itike yawe ?
Uyu musangiro amakuru BTN Rwanda ifitiye gihamya ni uko bamwe mubagwizatunga ba hano mu Rwanda bamaze gufata imyanya ya mbere kugira
bazagirane ibihe byiza na Davido nta muvundo
Nkuko iryo tangazo
ribivuga kwinjira mu musangiro wa Davido
uzabera kuri imwe mu mahoteli meza
ari mujyi wa Kigali yitwa Pinnacle Kigali iherereye ku musozi wa Rebero
aho buri wese uhasohokeye aba
yitegeye ubwiza bwa Kigali mw’ijoro
ndetse yumva amahumbezi yo kuri uwo musozi.
Kwinjira muri uwo
musangiro nkuko Intore Entertainment yabitangaje bizaba ari ibihumbi 300Frw ku muntu naho
ameza y’abantu 4 bikaba Miliyoni
1 n’ibihumbi 1000 na miliyoni 1 n’ibihumbi
500 ku meza azaba yicayeho abantu batandatu
.
.Biteganyijwe ko igitaramo cya 5Ive’, igizwe n’indirimbo 17 zirimo iyo yakoranye n’abahanzi nka Chris Brown, Omah Lay, Shenseea, Musa Keys, Tay C, Dadju n’abandi kizaba kuri uyu w gatanu Tariki ya 05 Ukuboza 2025 muri BK Arena.
Like This Post? Related Posts