?Mu gihe Nigeria
iri guca mu bibazo bikomeye
by’umutekano, Minisitiri w’Ingabo yatangaje ko yeguye ku mwanya we.
Perezidansi y’icyo gihugu yatangaje ko Mohammed
Badaru Abubakar,
w’imyaka 63, yeguye kubera impamvu z’ubuzima,
ariko gusezera kwe ku kazi kuje mu gihe kigoye cyane, kuko Perezida Bola Tinubu aherutse gutangaza “ko hari akazi kenshi k’ubutabazi
bw’umutekano ku rwego rw’igihugu” mu cyumweru gishize.
Igihugu kiri mu icuraburindi ry’ibibazo by’umutekano, cyane cyane ishimuta ry’abantu rikomeje kwiyongera. Mu byumweru bishize, abantu magingo aya bararenga amagana bashimuswe, benshi muri bo ni abanyeshuri bashimutiwe mu mashuri no mu macumbi yabo. Nigeria ihanganye n’ibindi bibazo byiyongera ku bikomeje gutera umutekano muke.
Mu bice bitandukanye by’iki gihugu hakomeje kuvugwa ibikorwa by;ubugizi bwa nabi bukorwa n’udutsiko tw’amabandi mu majyaruruguru y’uburengerazuba , mu gihe mu majyaruguru y’Iburasirazuba hari ibikorwa birimo iby’imitwe y’intagondwa z’abayisilamu ,najo mu gihugu hagati ko havugawa ibibazo by’amakimbirane atera n’ibibazo by’ubutaka
Ibi bije nyuma y’amagambo aherutswe kuvugwa na
Perezida Donald Trump awagaragaje ko ko
muri Nigeria hari ikibazo cy’umutekano
muke aho hari ishimutwa riri kwibasira abo mw’idini ry’abakirisitu
Like This Post? Related Posts