• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

?Mu gihe Nigeria iri guca  mu bibazo bikomeye by’umutekano, Minisitiri w’Ingabo yatangaje ko yeguye ku mwanya we.

Perezidansi y’icyo  gihugu yatangaje ko Mohammed Badaru Abubakar, w’imyaka 63, yeguye kubera impamvu z’ubuzima, ariko gusezera kwe ku kazi kuje mu gihe kigoye cyane, kuko Perezida Bola Tinubu aherutse gutangaza ko hari akazi kenshi  k’ubutabazi bw’umutekano ku rwego rw’igihugu” mu cyumweru gishize.

Igihugu kiri mu icuraburindi ry’ibibazo by’umutekano, cyane cyane ishimuta ry’abantu rikomeje kwiyongera. Mu byumweru bishize, abantu magingo aya bararenga amagana bashimuswe, benshi muri bo ni abanyeshuri bashimutiwe mu mashuri no mu macumbi yabo. Nigeria ihanganye n’ibindi bibazo byiyongera ku bikomeje gutera umutekano muke.

Mu bice bitandukanye by’iki gihugu hakomeje kuvugwa  ibikorwa by;ubugizi bwa  nabi bukorwa  n’udutsiko tw’amabandi mu majyaruruguru  y’uburengerazuba , mu gihe  mu majyaruguru y’Iburasirazuba hari  ibikorwa birimo iby’imitwe y’intagondwa  z’abayisilamu  ,najo mu gihugu  hagati ko havugawa ibibazo by’amakimbirane atera  n’ibibazo by’ubutaka

Ibi bije nyuma y’amagambo aherutswe kuvugwa na Perezida Donald Trump awagaragaje ko  ko muri Nigeria  hari ikibazo cy’umutekano muke aho  hari  ishimutwa riri  kwibasira abo mw’idini ry’abakirisitu

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments