Perezida Paul Kagame yaraye yakiriye ku meza abagize inteko ishingamategeko batandatu ba ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, anagirana na bo ibiganiro.
Abo Umukuru w’Igihugu yaganiriye na bo barimo
Senateri Mike Rounds, Rep. Brian Mast, Senateri Kevin Cramer, Senateri Pete
Ricketts, Depite Ronny Jackson na Major-General Trent Kelly.
Perezidansi y’u Rwanda ibinyujije ku
rubuga rwayo rwa X yatangaje ko ibiganiro bya Perezida Paul Kagame na bariya
bashingamategeko “byibanze ku gukomeza gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu
(u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika) binyuze mu bikorwa by’ingenzi
bigamije guteza imbere ituze n’iterambere rirambye.”
Perezida Paul Kagame kandi yanahuye na
Senateri Lindsey Graham, baganira ku buryo bashimangira imikoranire hagati y’u
Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu nzego z’ingenzi zitandukanye zirimo
kubungabunga umutekano n’ubufatanye mu by’ubukungu.
Perezida Paul Kagame ari i Washington
DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yitabiriye umuhango wo kwemeza
amasezerano y’amahoro yasinywe hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira
Demokarasi ya Congo.
Ni umuhango ari buhuriremo na Perezida
Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa RDC, ukaba uteganyijwe kuba ku gicamunsi
cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Ukuboza 2025.