• Amakuru / POLITIKI


Perezida Paul Kagame yaraye yakiriye ku meza abagize inteko ishingamategeko batandatu ba ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, anagirana na bo ibiganiro.

Abo Umukuru w’Igihugu yaganiriye na bo barimo Senateri Mike Rounds, Rep. Brian Mast, Senateri Kevin Cramer, Senateri Pete Ricketts, Depite Ronny Jackson na Major-General Trent Kelly.

Perezidansi y’u Rwanda ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X yatangaje ko ibiganiro bya Perezida Paul Kagame na bariya bashingamategeko “byibanze ku gukomeza gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu (u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika) binyuze mu bikorwa by’ingenzi bigamije guteza imbere ituze n’iterambere rirambye.”

Perezida Paul Kagame kandi yanahuye na Senateri Lindsey Graham, baganira ku buryo bashimangira imikoranire hagati y’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu nzego z’ingenzi zitandukanye zirimo kubungabunga umutekano n’ubufatanye mu by’ubukungu.

Perezida Paul Kagame ari i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yitabiriye umuhango wo kwemeza amasezerano y’amahoro yasinywe hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni umuhango ari buhuriremo na Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa RDC, ukaba uteganyijwe kuba ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Ukuboza 2025.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments