• Amakuru / MU-RWANDA


Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwohereje mu Bushinjacyaha dosiye y’umukozi ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri (Animateur) mu kigo kimwe cyo mu Karere ka Ruhango cya Saint Trinity, ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abanyeshuri babiri bo muri iryo shuri.

Amakuru avuga ko iyi dosiye yoherejwe mu Bushinjacyaha ku wa Mbere, tariki ya 15 Ukuboza 2025.

Mu cyumweru gishize nibwo RIB yatangaje ko yataye muri yombi uyu musore. Yavuze ko uyu murezi akurikiranyweho kuba yarahamagaje aba banyeshuri ku itariki ya 07 Ukuboza 2025, ababwira ko bagiye kuganira ku myitwarire yabo, ariko bikaza gukekwa ko ari uburyo yakoresheje ngo abone uko abasambanya, ababeshya ko abababarira ntibahanwe.

Ni ikirego kandi kigaragaramo umuyobozi ushinzwe amasomo muri iki kigo cy’ishuri aho akekwaho icyaha cyo kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome, ndetse n’umubikira wari umuyobozi ushinzwe imyitwarire.

Uyu mubikira na we akurikiranyweho icyaha cyo kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome.

Hakurikiranywe kandi Umuyobozi Mukuru w’iki kigo cy’ishuri, nawe ushinjwa icyaha cyo kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko bigayitse kubona abashinzwe kurinda abana ari bo babahohotera.

Yagize ati:"Ntabwo bikwiriye kandi biragayitse kubona bamwe mu bashinzwe kurinda no kurengera umwana ari bo bafatirwa mu byaha bikomeye byo kubahohotera. Naho abana bahohotewe bagerageje kubivuga ugasanga bihishirwa kugira ngo ishema n’ubwamamare bw’ikigo cy’ishuri butangirika."

RIB yihanangirije abantu bose bafite imico nk’iyo ko bakwiriye kuyireka bitaba ibyo bagakurikiranwa n’amategeko.

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo ya 14, riteganya ko umuntu mukuru usambanya umwana iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

Kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome cyangwa gikomeye abandi bakurikiranyweho, ni icyaha giteganwa n’ingingo ya 243 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Ugihamijwe ahanishwa igifungo kiri hagati y’amezi atandatu n’umwaka umwe n’ihazabu iri hagati y’ibihumbi 100 Frw n’ibihumbi 300 Frw.

Ku cyaha cyo kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome hari aho itegeko rivuga ko iyo icyaha cy’ubugome cyangwa gikomeye kigiye gukorwa cyangwa cyakozwe ku mwana, ibihano bivugwa mu gika cya 2 n’icya 3 by’iyi ngingo byikuba kabiri.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments