Nyuma y’igihe kitari gito abantu benshi bategerezanyije amatsiko menshi amasezerano azashyira iherezo ku bibazo n’intambara zimaze imyaka myinshi mu burasirazuba bwa Repubulika ya Congo, kuri uyu wa kane 04 ukuboza 2025, ni umunsi w’amateka kuko mu masaha make Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Tshisekedi wa DRC barasinya amasezerano ya nyuma.
Ni
amasezerano asinywa Ku masaha y’umugoroba ku isaha ya Kigali, muri Leta Zunze
Ubumwe za Amerika i Washington D.C
Perezida Kagame ari i
Washington D.C aho yageze ku wa Gatatu nyuma yo guhaguruka i Kigali ku wa
Kabiri. Mugenzi we wa RDC na we yamaze kuhagera kugira ngo hashyirwe umukono ku
masezerano amaze amezi menshi aganirwaho hagati y’ibihugu byombi.
Uko gahunda y’umunsi iteye
Umuhango nyirizina biteganyijwe ko ugomba gutangira
mu masaha y’igitondo i Washington D.C ku isaha ya Saa Yine. Icyo gihe i Kigali
biraba ari Saa Kumi n’imwe z’umugoroba.
Ni igikorwa kiraba mu bice bibiri. Perezida Trump
araza kugirana ibiganiro na buri mukuru w’igihugu ku giti cye biza kumara
iminota mike, aho bivugwa ko ishobora kutarenga iminota 10.
Nyuma harakurikiraho ibiganiro bye n’abo bakuru
b’ibihugu bombi na byo bitari bumare umwanya munini. Birabera muri Oval Office
ndetse byitabirwe na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’impande zombi.
Nyuma y’ibyo biganiro, abatumiwe bose muri uwo
muhango baraza kwerekeza mu Kigo cya Leta ya Amerika gishinzwe kwita ku mahoro,
United States Institute of Peace (USIP), ahari businyirwe inyandiko
zitandukanye.
Muri uwo muhango, haraza kuba hari abakuru b’ibihugu
banyuranye barimo uwa Kenya, Dr. William Ruto; uwa Angola, João Lourenço; uw’u
Burundi, Évariste Ndayishimiye. Mu bandi batumiwe harimo Faure Essozimna
Gnassingbé wa Togo.
Muri USIP, Félix Tshisekedi na Paul Kagame baraza
gusinya ku nshamake z’inyandiko zigize amasezerano yasinywe ku wa 27 Kamena
ndetse n’amasezerano y’ubufatanye mu by’ubukungu yasinywe ku wa 7 Ugushyingo.
Nyuma y’icyo gikorwa, ba Minisitiri b’Ububanyi
n’Amahanga b’ibihugu byombi barashyira umukono ku nyandiko nyirizina
z’amasezerano hagati y’u Rwanda na RDC.
Nyuma y’aho, Amerika na yo iraza gusinyana na buri
gihugu amasezerano ajyanye n’ubufatanye mu bijyanye n’ishoramari.
Muri ibyo bikorwa byose, byitezwe ko hagati ya 11:30
AM na 13:00 PM (18:30 PM – 20:00 PM ku isaha y’i Kigali), hari bube umusangiro
witabirwa n’abakuru b’ibihugu.
Nyuma y’uwo musangiro, kuri gahunda hariho ko haraba
ikiganiro n’itangazamakuru kikitabirwa n’abayobozi b’impande zombi.
Giteganyijwe hagati ya 20:00 PM – 21:30 PM ku isaha y’i Kigali.
US Institute of Peace (USIP), ikigo kirasinyirwamo
amasezerano cyashinzwe mu 1984 kugira ngo kigire uruhare mu gufasha gushakira
ibisubizo amakimbirane ari hirya no hino ku Isi.
Kuri uyu wa Gatatu, Trump yagihinduriye izina,
acyita ‘Donald J. Trump Institute of Peace’. Ni umwanzuro wafashwe nk’uburyo
bwo kwishimira uruhare rwa Trump mu guhosha intambara n’amakimbirane amaze
kugiramo uruhare muri iyi manda ye.
Mbere y’isinywa ry’aya masezerano, Minisitiri
w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yagize ati “Amerika, mu
by’ukuri yazanye ku meza amasezerano afite intego, kandi twizeye ko impande
zirebwa cyane Kinshasa izabyumva ko aya ari amahirwe yo gushyira iherezo ku
makimbirane rimwe na rizima.”
Yagarutse kandi ku ngingo ikomeye iri muri aya
masezerano ahanini ijyanye n’umutekano w’u Rwanda, avuga ko ikibazo cya FDLR
kigomba gukemuka kugira ngo amahoro yifuzwa agerweho.
Ati “Twizeye ko buri kintu cyose kizagenda nk’uko
biteganyijwe, ariko uko bimeze ubu, ntabwo turatangira kubona ko ibikorwa
byatangiye, ibikorwa byo kurwanya FDLR cyangwa se ikindi gikorwa cyatanga
icyizere ko RDC ifite ubushake.”
Nyuma y’isinywa ry’amasezerano kuri uyu wa Kane,
Ibiro bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika bishinzwe Ubucuruzi n’Ishami rishinzwe
Afurika mu Biro by’Ububanyi n’Amahanga, bateguye ibiganiro bigaruka ku
masezerano mu by’ubukungu yashyizweho umukono.
Iki gikorwa giteganyijwe mu masaha y’urukerera rwo
kuri uyu wa Gatanu ku isaha y’i Kigali. Ibyo biganiro bigamije kugaragaza
amahirwe mu by’ubukungu cyane mu ngeri zirimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro,
mu bijyanye n’ingufu, gutwara abantu, ubukerarugendo n’ubuzima.
Ibiganiro kandi biraza kugaruka ku mavugurura akenewe mu kureshya abashoramari bo muri Amerika.