Umuvugizi
w’Umukuru w’Igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), Tina Salama,
yatangaje ko amasezerano icyo gihugu kigiye gusinyana n’u Rwamda kuri uyu wa 04
Ukuboza 2025 atagomb guhuzwa no gutanga umutungo kamere w’icyo gihugu by’umwihariko
amabuye y’agaciro yacyo.
Tina Salama
yavuze ngo “Impamvu dufite intambara ni uko RDC ari igihugu gikize, kandi hari
ibihugu byagiye bibwifuza, bikanagerageza kwigarurira umutungo wacu kamere wacu.”
Uyu muvugizi
wa Perezida Tshisekedi yashimangiye ko kuba mu masezerano bagiye gusinyana
harimo ahavugwa ibirebana n’uburyo amabuye y’agaciro ya Congo yacungwa
akabyazwa umusaruro bitavuze ko bayagurishije nk’uko hari bamwe mu bakoresha
imbuga nkoranyambaga bagiye babishimangira. Ati “Si ukugurisha amabuye y’agaciro ku
Banyamerika. Ubusugire ku mutungo ni ubw’Abanye-Congo. Intego ni ugukingira
umutungo wacu kugira ngo ntuzongere gutera imirwano inkunga.”
Aya
masezerano agiye gusinywa bigizwemo uruhare na Perezida Trump wa Leta Zunze
Ubumwe za Amerika.
Icyakora si
ubwa mbere ibi bihugu byombi bigiye gusinya amasezerano y’amahoro kuko mu myaka
yashize buri uko hadukaga intambara n’imvururu mu burasirazuba bwa DRC, icyo gihugu
cyashyira mu majwi u Rwanda bigatuma habaho ibiganiro by’amahoro.