• Amakuru / POLITIKI


Umuvugizi w’Umukuru w’Igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), Tina Salama, yatangaje ko amasezerano icyo gihugu kigiye gusinyana n’u Rwamda kuri uyu wa 04 Ukuboza 2025 atagomb guhuzwa no gutanga umutungo kamere w’icyo gihugu by’umwihariko amabuye y’agaciro yacyo.

Tina Salama yavuze ngo “Impamvu dufite intambara ni uko RDC ari igihugu gikize, kandi hari ibihugu byagiye bibwifuza, bikanagerageza kwigarurira umutungo wacu kamere wacu.”

Uyu muvugizi wa Perezida Tshisekedi yashimangiye ko kuba mu masezerano bagiye gusinyana harimo ahavugwa ibirebana n’uburyo amabuye y’agaciro ya Congo yacungwa akabyazwa umusaruro bitavuze ko bayagurishije nk’uko hari bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bagiye babishimangira.  Ati “Si ukugurisha amabuye y’agaciro ku Banyamerika. Ubusugire ku mutungo ni ubw’Abanye-Congo. Intego ni ugukingira umutungo wacu kugira ngo ntuzongere gutera imirwano inkunga.”

Aya masezerano agiye gusinywa bigizwemo uruhare na Perezida Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Icyakora si ubwa mbere ibi bihugu byombi bigiye gusinya amasezerano y’amahoro kuko mu myaka yashize buri uko hadukaga intambara n’imvururu mu burasirazuba bwa DRC, icyo gihugu cyashyira mu majwi u Rwanda bigatuma habaho ibiganiro by’amahoro.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments