• Amakuru / POLITIKI


Kuri uyu wa 04 Ukuboza 2025 i Washington muri Leta zunze ubumwe z’Amerika habereye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y’amahoro hagati y’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda.

Ni umuhango witabiriwe n’abakuru b’Ibyo bihugu byombi bari banaherekejwe na bamwe muri bagenzi babo bo mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba ndetse uyoborwa na Perezida w’Amerika, Donald Trump

Ku isaha ya saa mbili n’iminota 15 zo mu Rwanda nib wo abakuru b’Ibihugu bitatu (DRC, u Rwanda na Amerika) bageze mu cyumba cy’ibiro bya Perezida Trump cyabereyemo uyu muhango.

Abamenyereye ibijyanye n’isinywa ry’amasezerano nk’aya bamenyereye ko ariko bitakozwe muri uyu muhango ndetse byanatumye abatari bake batangira gushidikanya ku iyubahirizwa ry’aya masezerano ku mpande zombi.

1 - Kwerekana Igitabo gifunze.

Ubwo abakuru b’Ibihugu byombi bari basoje gusinya aya masezerano habayeho kwereka isi n’abari muri icyo cyumba bimwe mu bikubiye mu masezerano yasinywe binyuye mu kwerekana igitabo basinyemo gifunguye.

Ibyo siko byagenze kuri Perezida wa DRC, Felix Antoine Tshisekedi kuko mu gihe kingana hafi umunota abandi bamaze berekana igitabo gifunguye uyu we yacyerekanaga gifunze, byasabye ko ababishinzwe bamwegera bamubwira ko igitabo akwiye kugifungura ariko nabwo abikora abandi babisoje bituma ahita abyihorera.


2 2 - Kudahana umukono (Kudakorana mu kiganza)

Ubusanzwe iyo abakuru b’ibihugu basinye amasezerano nk’aya, ibimenyerewe ni uko bahana ibiganza bagasuhuzanya nko kwereka ababakurikiye ko ibyari ibibazo byakemutse, kuri aba bombi rero ibi ntibyigeze na rimwe bigaragara mu mashusho yose yafashwe na camera z’abanyamakuru bari bari muri uyu muhango bawerekana imbonankubone.

Buri muperezida yabashije gusuhuzanya na Perezida Trump ufatwa nk’umuhuza muri iki gikorwa ariko nta numwe wigeze asuhuzanya na mugenzi we.


 3  3 - Kutagaragaza isura icyeye

Amashusho yagaragaye kandi yerekanye ku ruhande rwa DRC, umukuru w’icyo gihugu agaragara nk’utishimye cyane ko nta na hamwe yigeze amwenyura habe no mu ifoto y’urwibitso bafatanye na Perezida Trump.


    4 - Perezida Trump yananiwe kuvuga neza izina rya Tshisekedi

Ubwo perezida Trump yari agiye kubakira yavuze ngo “Ndashaka gushimira abaperezida babiri b’inshuti, Perezida Kisekise (Ashaka kuvuga Tshisekedi) wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Perezida Kagame wa Repubulika y’u Rwanda.”

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, Perezida Trump yavuze ko iyi ari intambwe ikomeye yongeye guterwa mu mateka y’isi kuko ari intambwe iganisha ku iherezo ry’intambara imaze imyaka myinshi ku isi irenga 30, aboneraho gushimira abakuru b’u Rwanda na DRC, ati “ Aba bayobozi babiri ni abayamurava, Perezida Kagame na Tshisekedi mu by’ukuri ni abantu beza.”

Ni mu gihe perezida Kagame kimwe na Tshisekedi bose nabo mu ijambo bagejeje ku bitabiriye uyu muhango bashimiye Leta zunze ubumwe z’Amerika by’umwihariko Perezida Trump Donald.


By’umwihariko Perezida kagame akaba yashimangiye ko u Rwanda ruhora rwiteguye gukora icyo ari cyo cyose cyatuma haboneka amahoro arambye.

Perezida Trump ariko yahishuye ko yanagiranye ibiganiro n’aba baperezida bombi mu muhezo mbere y’uko baza gushyira umukono kuri aya masezerano ibintu Trump yanahereyeho yemeza ko akomeje gukora ibyananiye abandi aho ku bwe yemeza ko iyi ari intambara ya 8 arangije mu gihe kitarenze umwaka.

Trump yanashimangiye ko aba bakuru b’ibihugu byombi ari abahanga kandi ko bakundana ndetse ko kuba basinye amasezerano arimo ingingo zivuga ko “Ibihugu byombi byemeye gufashanya mu by’ubukungu aho kurwana”


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments
  • Tuyishime yves / 05 Dec 2025 Mudukorere ubuvugizi hano mukarere ka Huye umurenge wa Ngoma akagari ka kaburemera umudugudu wa rugarama harabantu usanga bafite umuriro ariko urugo byegeranye ntawo bafite
  • Tuyishime yves / 05 Dec 2025 Twishimiyeko perezida H.E Paul kagame ko akomeje kuhatubera Kandi turamushyigikiye icyndi turamwizeye
  • ???????????????????????????????????????? ???????????????????????????????? / 04 Dec 2025 ???????????????????????????????????????????? ???????????????????????? ???????????????????? ???????????????????????????????????? ???????????????????? ???????? ???????????????????????????????? ???????????????????????????????????? ???????????????????????????????????????????? ???????????????????? ???????????????????? ????????????????????????????????????, ???????????????????????? ???????????????????????????????? ???????????????????????????????????? ???????????????????????????????????????? ????????????????????????????????????, ???????????????????????????????? ????????????????????????????????????.