Kuri uyu wa
04 Ukuboza 2025 i Washington muri Leta zunze ubumwe z’Amerika habereye umuhango
wo gushyira umukono ku masezerano y’amahoro hagati y’Igihugu cya Repubulika
Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda.
Ni umuhango
witabiriwe n’abakuru b’Ibyo bihugu byombi bari banaherekejwe na bamwe muri
bagenzi babo bo mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba ndetse uyoborwa na Perezida
w’Amerika, Donald Trump
Ku isaha ya
saa mbili n’iminota 15 zo mu Rwanda nib wo abakuru b’Ibihugu bitatu (DRC, u
Rwanda na Amerika) bageze mu cyumba cy’ibiro bya Perezida Trump cyabereyemo uyu
muhango.
Abamenyereye ibijyanye n’isinywa ry’amasezerano nk’aya bamenyereye ko ariko bitakozwe muri uyu muhango ndetse byanatumye abatari bake batangira gushidikanya ku iyubahirizwa ry’aya masezerano ku mpande zombi.
1 - Kwerekana Igitabo gifunze.
Ubwo abakuru
b’Ibihugu byombi bari basoje gusinya aya masezerano habayeho kwereka isi n’abari
muri icyo cyumba bimwe mu bikubiye mu masezerano yasinywe binyuye mu kwerekana
igitabo basinyemo gifunguye.
Ibyo siko byagenze kuri Perezida wa DRC, Felix Antoine Tshisekedi kuko mu gihe kingana hafi umunota abandi bamaze berekana igitabo gifunguye uyu we yacyerekanaga gifunze, byasabye ko ababishinzwe bamwegera bamubwira ko igitabo akwiye kugifungura ariko nabwo abikora abandi babisoje bituma ahita abyihorera.
2 2 - Kudahana umukono (Kudakorana mu
kiganza)
Ubusanzwe
iyo abakuru b’ibihugu basinye amasezerano nk’aya, ibimenyerewe ni uko bahana
ibiganza bagasuhuzanya nko kwereka ababakurikiye ko ibyari ibibazo byakemutse,
kuri aba bombi rero ibi ntibyigeze na rimwe bigaragara mu mashusho yose
yafashwe na camera z’abanyamakuru bari bari muri uyu muhango bawerekana
imbonankubone.
Buri muperezida yabashije gusuhuzanya na Perezida Trump ufatwa nk’umuhuza muri iki gikorwa ariko nta numwe wigeze asuhuzanya na mugenzi we.
3 3 - Kutagaragaza isura icyeye
Amashusho yagaragaye kandi yerekanye ku ruhande rwa DRC, umukuru w’icyo gihugu agaragara nk’utishimye cyane ko nta na hamwe yigeze amwenyura habe no mu ifoto y’urwibitso bafatanye na Perezida Trump.
4 - Perezida Trump yananiwe kuvuga neza
izina rya Tshisekedi
Ubwo
perezida Trump yari agiye kubakira yavuze ngo “Ndashaka gushimira abaperezida
babiri b’inshuti, Perezida Kisekise (Ashaka kuvuga Tshisekedi) wa Repubulika
Iharanira Demokarasi ya Congo na Perezida Kagame wa Repubulika y’u Rwanda.”
Mu ijambo
yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, Perezida Trump yavuze ko iyi ari intambwe
ikomeye yongeye guterwa mu mateka y’isi kuko ari intambwe iganisha ku iherezo
ry’intambara imaze imyaka myinshi ku isi irenga 30, aboneraho gushimira abakuru
b’u Rwanda na DRC, ati “ Aba bayobozi babiri ni abayamurava, Perezida Kagame na
Tshisekedi mu by’ukuri ni abantu beza.”
Ni mu gihe perezida Kagame kimwe na Tshisekedi bose nabo mu ijambo bagejeje ku bitabiriye uyu muhango bashimiye Leta zunze ubumwe z’Amerika by’umwihariko Perezida Trump Donald.
By’umwihariko
Perezida kagame akaba yashimangiye ko u Rwanda ruhora rwiteguye gukora icyo ari
cyo cyose cyatuma haboneka amahoro arambye.
Perezida
Trump ariko yahishuye ko yanagiranye ibiganiro n’aba baperezida bombi mu muhezo
mbere y’uko baza gushyira umukono kuri aya masezerano ibintu Trump yanahereyeho
yemeza ko akomeje gukora ibyananiye abandi aho ku bwe yemeza ko iyi ari
intambara ya 8 arangije mu gihe kitarenze umwaka.
Trump yanashimangiye ko aba bakuru b’ibihugu byombi ari abahanga kandi ko bakundana ndetse ko kuba basinye amasezerano arimo ingingo zivuga ko “Ibihugu byombi byemeye gufashanya mu by’ubukungu aho kurwana”