• Amakuru / POLITIKI


Perezida Paul Kagame yashimiye ibihugu byose n’abantu bagize uruhare mu biganiro byagejeje ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC, yizeza ko igihugu ayoboye, abizi neza ko kitazateshuka ku ntego yo kuyashyira mu bikorwa.

Ibi ni byo Perezida Kagame yagarutseho ku wa Kane tariki ya 04 Ukuboza 2025, ubwo yari mu muhango w’isinywa ry’aya masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC wabereye i Washington D.C.

Ayo masezerano arimo ingingo ngari nko gusigasira ubusugire bw’ibihugu no kwirinda ubushyamirane, gusenya imitwe yitwaje intwaro, gushyiraho urwego rw’umutekano ruhuriweho, gucyura impunzi n’ibikorwa by’ubutabazi, uruhare rwa MONUSCO n’izindi nzego ndetse n’amahame y’ubufatanye bw’akarere mu bukungu.

Perezida Kagame yashimiye abakuru b’ibihugu bitabiriye uyu muhango, avuga ko bigaragaza ko uru rugendo rwashyigikiwe n’abantu batandukanye kugira ngo rube rugeze none.

Yagize ati:"By’umwihariko, ndashimira Perezida Donald Trump. Nta muntu wasabye Perezida Trump gufata izi nshingano. Akarere kacu ntikari mu tuvugwaho cyane ariko ubwo yabonaga amahirwe yo gutanga umusanzu we ku mahoro, yahise ayafata. Aya makimbirane amaze imyaka 30, twabonye ubuhuza butagira ingano, ariko nta na bumwe bwabashije gukemura ibi bibazo."

Muri Mata 2025, ni bwo Amerika yinjiye mu buhuza hagati y’u Rwanda na RDC, icyo gihe intumwa ya Trump mu bibazo bya Afurika, Massad Boulos, yagiriye uruzinduko mu Rwanda nyuma akomereza no muri RDC.

Perezida Kagame yavuze ko Trump yazanye uburyo bushya bwatumye haterwa intambwe, kandi ko atigeze afata uruhande.

Ati:"Yatuyoboye mu rugendo rugana ahazaza aho kureba ahashize, ashimangira ko inyungu y’amahoro ari uburumbuke n’ishoramari harimo n’irivuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika."

Yakomeje avuga ko mu gihe ibintu bitagenda nk’uko byagenwe, “inshingano ntabwo zizaba ziri kuri Perezida Trump ahubwo kuri twe”, asaba ibihugu bya Afurika gukorana kugira ngo aya mahoro agere kuri bose.

Perezida Kagame yijeje ko u Rwanda rutazigera runengwa kutubahiriza aya masezerano.

Yagiye ati:"U Rwanda, ndabizi, ntabwo ruzagaragaza intege nke. Ibyo ndabibizeza. Inshingano yacu, yahoze kandi ni uko igihugu cyacu kigira amahoro n’ituze nyuma yo kunyura mu byago bikomeye."

Ni umuhango wari witabiriwe n’abakuru b’ibihugu barimo uwa Angola, João Lourenço; William Ruto wa Kenya; Evariste Ndayishimiye w’u Burundi; Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Mahmoud Ali Youssouf; Uhuru Kenyatta wahoze ayobora Kenya na Olusegun Obasanjo wayoboye Nigeria. Hari kandi na Visi Perezida wa Uganda, Jessica Alupo.

Mu ngingo ngari zigize aya masezerano harimo ko impande zombi zemeranyije ko ubusugire bwa RDC bugomba kubahirizwa. Zemeje gushyira mu bikorwa gahunda ihuriweho yo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi (CONOPS) yemerejwe mu biganiro bya Luanda tariki ya 31 Ukwakira 2024.

Zemeranyije kandi ko ubusugire bw’u Rwanda bugomba kubahirizwa, hasenywa umutwe wa FDLR nk’uko biteganywa muri CONOPS ivugwa haruguru.

Gahunda yo gusenya FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho izamara iminsi 90, hakurikireho iminsi 30 yo gusubiza uburasirazuba bwa RDC ku murongo mu rwego rw’umutekano.

U Rwanda na RDC byemeranyije ko mu gihe habaho kutumvikana kuri izi ngingo, bizabikemura mu mahoro hashingiwe kuri gahunda zateganyijwe mu nyandiko y’aya masezerano, cyangwa andi yagira umusanzu atanga, aho gushyamirana.

Ibihugu byombi kandi byumvikanye ko bigomba kwirinda ibikorwa by’ubushotoranyi, ntibijye mu bikikorwa bya gisirikare byo kuvogerana cyangwa se kubishyigikira, byaba bikozwe mu buryo butaziguye cyangwa biziguye.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments