• Amakuru / POLITIKI


Amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC yari amaze igihe kinini aganirwaho, yashyizweho umukono mu muhango wabereye i Washington D.C imbere y’abakuru b’ibihugu bya Afurika bitandukanye.

Muri abo bakuru b'ibihugu bitabiriye uwo muhango barimo uwa Angola, João Lourenço; William Ruto wa Kenya; Evariste Ndayishimiye w’u Burundi; Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Mahmoud Ali Youssouf; Uhuru Kenyatta wahoze ayobora Kenya na Olusegun Obasanjo wayoboye Nigeria. Hari kandi na Visi Perezida wa Uganda, Jessica Alupo.

Saa 20:55 z’ijoro ku isaha y'i Kigali mu Rwanda, ku wa Kane, tariki ya 04 Ukuboza 2025, ni bwo Trump yabwiye abakuru b’ibihugu bombi, ati “noneho twashyira umukono ku masezerano” nyuma y’ibiganiro n’imbwirwaruhame zagarutse ku rugendo rwo gukemura amakimbirane no kwiyemeza kuzashyira mu bikorwa ibiyakubiyemo.

Mbere y’isinywa ry’amasezerano, Trump yakiriye muri Oval Office Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame, bagirana ibiganiro byamaze iminota mike byibanda ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC.

Ni ibiganiro byatangiye ahagana ku isaha ya Saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba ku isaha y’i Kigali. Nyuma ya Kagame, Trump yakiriye Perezida Tshisekedi.

Nyuma abakuru b’ibihugu byombi bagiranye ibiganiro na Trump bari kumwe, birangiye buri umwe, ukwe, yerekeza aho amasezerano yasinyiwe muri US Institute of Peace, Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika giharanira amahoro. Ku wa Gatatu ni bwo cyahinduriwe izina cyitirirwa Donald J Trump mu guha agaciro uruhare rwe mu guhagarika intambara zimaze iminsi ku Isi.

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Inama yahuje abakuru b'ibihugu by'u Rwanda na RDC, Perezida Trump yayivuzeho byinshi, avuga ko kuba ari ho amasezerano yasinyiwe, bifite ikindi gisobanuro.

Ati:"Turi kumwe hano, ku nshuro ya mbere muri iyi nyubako. Inyubako nziza nshya. Sinshaka kubabwira ikiguzi cyayo kuko ni menshi, ntabwo hano bubaka ibya make."

Yakomeje avuga ko ari umunsi udasanzwe kuri Afurika no ku bihugu by’u Rwanda na RDC. Yashimangiye ko yagiranye ibiganiro byiza n’abakuru b’ibihugu byombi.

Yagize ati:"Ni umunsi udasanzwe kuri Afurika, ni umunsi udasanzwe ku Isi no kuri ibi bihugu bibiri, bafite byinshi byo kwishimira […] Twaje muri US Institute of Peace ku bw’aya masezerano y’amateka azatuma intambara imaze igihe kinini kurenza izindi aho ariho hose ku Isi, aho abarenga miliyoni 10 bishwe, ihagarara.

Uyu munsi twiyemeje guhagarika ibinyacumi by’imyaka y’ubugizi bwa nabi no kumena amaraso, no gutangira umwaka mushya w’ituze n’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo."

Yashimiye Perezida Kagame na Tshisekedi ku bw’ubushake bwabo mu kugira ngo aya masezerano agerweho.

Ati:"Ndashaka gushimira aba bayobozi babiri b’abanyamurava, mu by’ukuri ni abanyamurava, ni abantu badasanzwe, Perezida Tshisekedi wa RDC na Perezida Kagame w’u Rwanda, ni abantu beza."

Trump yakomeje agaragaza ko ubutegetsi bwe bubashije gukora ibyo Abandi bananiwe.

Ati:"Uyu munsi turi gutsinda aho abandi benshi batsinzwe, iyi ibaye intambara ya munani turangije mu gihe kitageze ku mwaka[…] turi kuvuga Imyaka 30 y’intambara n’imfu zirenga miliyoni 10."

Yavuze ko bimwe mu by’ingenzi aya masezerano azafasha harimo guhagarika imirwano, kwambura intwaro abarwanyi batari aba Leta, gucyura impunzi, gutanga ubutabera no kuryoza abagize uruhare mu bikorwa byibasiye inyoko muntu.

Yashimangiye ko ikiganiro yagiranye na Perezida Paul Kagame ndetse na Felix Tshisekedi cyamweretse ko aba bakuru b’ibihugu byombi ari abanyabwenge kandi bakundana.

Yagize ati:"U Rwanda na RDC byemeye kurushaho gufatanya mu by’ubukungu, aho kurwana. Aba bagabo babiri ni abanyabwenge bazabikora, ntekereza kandi ko bakundana, namaranye umwanya nabo.

Abantu bamwe bashobora gutungurwa ariko ntekereza (ko bakundana), bamaze umwanya munini bicana, ariko ntekereza ko ubu bagomba kumara umwanya munini bahoberana, bafatana mu biganza ndetse babyaza umusaruro amahirwe Amerika ifite mu by’ubukungu."

Mu ijambo rye, yageze aho atebya, avuga ko yaganiriye n’abakuru b’ibihugu byombi, uw’u Rwanda na RDC, ko ari abantu bakundana, nubwo ngo abantu benshi bashobora kugorwa no kubyemera (gufungurwa).

Perezida Paul Kagame w'u Rwanda

Perezida Kagame ni we wahawe ijambo akurikiye Trump. Yatangiye ashimira abakuru b’ibihugu bitabiriye uyu muhango, avuga ko bigaragaza uru rugendo rwashyigikiwe n’abantu batandukanye kugira ngo rube rugeze none.

Yagize ati:"By’umwihariko, ndashimira Perezida Donald Trump. Nta muntu wasabye Trump gufata izi nshingano. Akarere kacu ntikari mu tuvugwaho cyane ariko ubwo yabonaga amahirwe yo gutanga umusanzu ku mahoro, yahise ayafata. Aya makimbirane amaze imyaka 30, twabonye ubuhuza butagira ingano, ariko nta na bumwe bwabashije gukemura ibi bibazo."

Perezida Kagame yavuze ko Trump yazanye uburyo bushya kandi butanga umusaruro bwatumye haterwa intambwe, kandi ko atigeze afata uruhande, ahubwo "yatuyoboye mu rugendo rugana ahazaza aho kureba ahashize."

Perezida Kagame yavuze ko umuhate wa Trump wanajyanye n’ubushake bw’itsinda rye ririmo Marco Rubio, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga hamwe n’Intumwa yihariye ya Trump muri Afurika, Massad Boulos.

Ati:"Umusaruro wavuyemo ni uko dufite inzira iharuye neza kurusha izindi twagize. Aya masezerano atanga byose bikenewe mu gukemura aya makimbirane rimwe na rizima."

Yavuze ko mu gihe ibintu bitagenda nk’uko byagenwe, “inshingano nta bwo zizaba ziri kuri Perezida Trump ahubwo kuri twe”, asaba ibihugu bya Afurika gukorana kugira ngo aya mahoro agere kuri bose.

Perezida Kagame yijeje ko u Rwanda rutazigera runengwa kutubahiriza aya masezerano.

Yagize ati:"U Rwanda, ndabizi, ntabwo ruzagaragaza intege nke. Ibyo ndabibizeza. Inshingano yacu, yahoze kandi ni uko igihugu cyacu kigira amahoro n’ituze nyuma yo kunyura mu byago bikomeye."

Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC)

Perezida Félix Tshisekedi, yatangaje ko igihugu cye cyiteguye kubahiriza ingingo zose zigize amasezerano y’amahoro yacyo n’u Rwanda zirimo gusenya imitwe yitwaje intwaro.

Yagize ati:"RDC yiyemeje kubahiriza mu bunyangamugayo bwose ibyo isabwa byose muri aya masezerano. Ibi tuzabikora dukomeje, dushakira abaturage bacu amahoro n’umutekano, ku bw’ubumwe n’ubusugire bw’igihugu cyacu."

Perezida wa RDC yagaragaje ko yizeye ko u Rwanda na rwo ruzubahiriza ibikubiye muri aya masezerano y’amahoro, ibihugu byombi bikorane mu bwubahane.

Ati:"Turi kugana ku bufatanye bw’amahoro bushingiye ku bwubahane, kutavogerana n’urugamba duhuriyeho rwo kurwanya imitwe yitwaje intwaro, guhagarika gufasha imitwe no gutangira ubufatanye ubufatanye."

Yagaragaje ko RDC n’u Rwanda byinjiye mu bihe bidasanzwe bibigeza ku mahoro kandi ko Leta yabo izakomeza gukora ibyo isabwa, ifatanyije n’abafatanyabikorwa ariko izakomeza kuba maso.

Ati:"Aya masezerano ya Washington y’amahoro n’ubukungu agomba kuba ay’abantu bacu, n’ikimenyetso cy’uko twiyemeje gufunga ipaji yo guhangana, tugatangira ibihe bishya by’ubufatanye n’amahoro arambye mu karere."

Perezida Evariste Ndayishimiye w'u Burundi

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, we yavuze ko uyu munsi utanga icyizere ku baturage bo mu Karere k’Iburasirazuba.

Ndayishimiye yashimye abagize uruhare muri aya masezerano, asaba Imana gukomeza kuyobora abantu bose bazagira uruhare mu kuyashyira mu bikorwa.

Yagize ati:"Ni yo mpamvu mbasabye mwese gutanga umusanzu wanyu mu gushyira mu bikorwa aya masezerano."

Perezida Dr. William Samoi Ruto wa Kenya

Perezida William Ruto wa Kenya, akaba n'umuyobozi wa Afurika y'Iburasirazuba (EAC), yavuze ko "tuzakora ibishoboka byose kugira ngo aya masezerano agerweho", anasaba Trump kugira uruhare mu gukemura amakimbirane akomeje muri Sudani.



Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments