Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu tariki 06 Ukuboza
2025 muri Kaminuza Nkuru y’U Rwanda I Butare habereye igitaramo cyasozaga
igikorwa cya Minuza Festival cyari cyateguwe na AIRTEL RWANDA ku bufatanye na BRD
na Kaminuza y’u Rwanda.
Uwo munsi wari waranzwe n’ibikorwa byinshi bitandukanye
byo kubashishikariza kumenya uko bajya bakoresha buruse zabo bahabwa na BRD
binyuze muri Airtel Money .
Ubwo hasozwaga uwo munsi mu gitaramo mbaturamugabo
cyari kitabiriwe ‘abayobozi batandukanye barimo abo muri Airtel na BRD
barangajwe imbere n’umuyobozi mukuru wayo Sayizonga Kampeta na bandi benshi .
Mu kiganiro kigufi na John Magara ushinzwe kwamamaza
ibikorwa bya Airtel Rwanda yavuze ko bifuje gutaramana n’abanyeshuri bo muri
Kaminuza muri izi mpera z’uyu mwaka kugira babashe kumenya uko bazajya
bakoresha buruse zabo biroheye binyuze muri serivise bahabwa .
Ahagana kw’isaha ya Saa Moya nibwo umuhanzi Ruti Joel
yarageze ku rubyiniro ahamagawe n’abashyushyarugamba Mc Buryohe na Mis Muyango Claudine
maze mu mudiho gakondo Ruti Joel afashijwe na Kesho Band yakoze live
abanyeshuri bo muri Kaminuza bamwereka urukundo rudasanzwe kugeza ubwo yavaga
ku rubyiniro .
Nyuma gato ya Ruti Joel Dj Briane umwe mubakunzwe
cyane hano mu Rwanda yahamagawe ku rubyiniro maze abanyeshuri babanza kumubaza
aho yasize Tesha ahita amuhamagara ku rubyiniro babaganiriza iminota mike maze
Itsinda ribyinira Dj Briane naryo rikanyuzaho gato mu mbyino ziganjemo amapiano
.
Itorero rya Kaminuza nkuru y’u Rwanda naryo
ryasusurukije iyo mbaga y’abanyeshuri yari yuzuye ikibuga cya Kaminuza ribyina
zimwe mu ndirimbo zaryo.
Umuhanzi Kevin Kade yageze ku rubyiniro agahana saa
tatu zibura maze yakiranwa urugwiro afatanyije n’ababyinyi be Kevin kade nawe
yatanze ibyishimo kuva yagerags ku rubyiniro kugeza asoje aho yaririmbye
indirimbo ze hafi ya zose zakunzwe nabatari bake .
Kw’isaha ya saa tatu na 45 nibwo umuraperi Riderman yageze
ku rubyiniro nk’umuntu wari umaze iminsi ataramiye muri Kaminuza mu birori bya
Isango na Muzika yaje yahinduye indirimbo yabaririmbiye ubwo ahaheruka ,Uyu
mugoroba yaririmbye zimwe mu ndirimbo za kera zakunzwe ndetse nizo yakoranye na
bantu maze barasimbuka ivumbi riratumuka .
Riderman yavuye ku rubyiniro ahagana sa ine n’igice nibwo yavuye ku rubyiniro maze ashimira abafana be muri Kaminuza ndetse n’abateguye icyo gitaramo cya Minuza Festival