• Imyidagaduro / ABAHANZI

Umuhanzi  Ishimwe  Prince wahoze mu itsinda rya Juda  Muzika nka  Darest yashyingiranywe n’umukuwi we  Iradukunda  A Souvenir ubukwe bwitabiriwe n’abahanzi bensho bakomeye  hano mu Rwanda .

Ibirori  by’ubukwe  bwaba bombi bwabaye  kuri iki cyumweru  tariki ya 7 Ukuboza 2025 byabereye  mu busitani bwa  Golden Garden ku I Rebero aho  imihango yose  y’ubukwe bwabo bya gusaba no gukwa ndetse no  gusezerana  imbere  y’Imana no kwakira  abashyitsi  batumiye .

Bamwe  mu batumiwe  hari higanjemo  abahanzi benshi bakomeye hano mu Rwanda  nka nka Knowless wari kumwe na Ishimwe Clement, Uncle Austin, Nel Ngabo, Platini, Andy Bumuntu, Victor Rukotana , Kevin Kade ,Rumaga n’abandi benshi

Darest yakoze ubukwe nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko n’umugore we ku wa 27 Ugushyingo 2025. Ni umuhango wabereye mu Murenge wa Nyarugenge.

Darest yateye ivi ku wa 10 Mutarama 2025, asaba uyu mukunzi we ko bazabana akaramata.

Darest na Souvenir bakundanye biturutse ku birori by’inshuti bahuriyemo.

Darest yamenyekanye ubwo yabarizwaga mu itsinda rya Juda Muzik yari ahuriyemo na mugenzi we, Mbaraga Alex [usigaye yiyita Malo Junior], ariko baje gufata umwanzuro wo gutandukana mu 2023.

Muri Mata 2025, Darest yasohoye album yise “Souvenir53”, icyo gihe yavuze ko izina ryayo yarikomoye kuri uyu mukunzi we bitegura kurushinga ari nawe yayituye.

Ubusanzwe uyu mugore wa Darest  asanzwe  atuye  muri Leta  Zunze Ubumwe z’Amerika

 

 


AMAFOTO : IGIHE 










 

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments