Umuhanzi Ishimwe
Prince wahoze mu itsinda rya Juda Muzika nka Darest yashyingiranywe
n’umukuwi we Iradukunda A Souvenir ubukwe bwitabiriwe n’abahanzi
bensho bakomeye hano mu Rwanda .
Ibirori
by’ubukwe bwaba bombi bwabaye kuri iki cyumweru tariki ya 7
Ukuboza 2025 byabereye mu busitani bwa Golden Garden ku I Rebero
aho imihango yose y’ubukwe bwabo bya gusaba no gukwa ndetse
no gusezerana imbere y’Imana no kwakira
abashyitsi batumiye .
Bamwe mu
batumiwe hari higanjemo abahanzi benshi bakomeye hano mu
Rwanda nka nka
Knowless wari kumwe na Ishimwe Clement, Uncle Austin, Nel Ngabo, Platini, Andy
Bumuntu, Victor Rukotana , Kevin Kade ,Rumaga n’abandi benshi
Darest
yakoze ubukwe nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko n’umugore we ku wa 27 Ugushyingo
2025. Ni umuhango wabereye mu Murenge wa Nyarugenge.
Darest
yateye ivi ku wa 10 Mutarama 2025, asaba uyu mukunzi we ko bazabana akaramata.
Darest
na Souvenir bakundanye biturutse ku birori by’inshuti bahuriyemo.
Darest
yamenyekanye ubwo yabarizwaga mu itsinda rya Juda Muzik yari ahuriyemo na
mugenzi we, Mbaraga Alex [usigaye yiyita Malo Junior], ariko baje gufata
umwanzuro wo gutandukana mu 2023.
Muri
Mata 2025, Darest yasohoye album yise “Souvenir53”, icyo gihe yavuze ko izina
ryayo yarikomoye kuri uyu mukunzi we bitegura kurushinga ari nawe yayituye.
Ubusanzwe
uyu mugore wa Darest asanzwe atuye muri Leta Zunze
Ubumwe z’Amerika
AMAFOTO : IGIHE
Like This Post? Related Posts