• Imyidagaduro / ABAHANZI

Umuhanzi wo muri Nigeria Kingsley Okonkwo uzzi nka  nka  Kcee nyuma  y’igihe kitari gito yashyize ahagaragara impamvu atigeze asinyisha  mugenzi we Mr Flavour mu gihe  yari  agikora nk’umujyanama  w’abahanzi abashakira  Amasezerano .

Ibi yabitagaje  ubwo aherutse  kugirna n’itangazamakuru Kcee  yavuze ko Flavour yigeze kugera amahirwe  yo gusinya  mu nzu  ifasha abahanzi ariko ntibikunde  kuko nawe  yifuzaga  kwikorana wenyine  kugira ngo nawe ateze imbere  umuziki we mu buryo bwe  bwite .

Kcee  yagize ati “ Hari  igihe  twatekereje gukorana ariko Flavour  yari umuntu  ufite icyerekezo  cyihariye  kuko  yifuzaga  gukora  ibintu  bye  ku giti cye,nta gitutu ,nta mabwiriza kandi koko  narabyubashye .

Kcee  yavuze ko  kureka  Flavour akigenga  byatumyeFlavour aba umuhanzi mukuru cyane  mu muziki  kuko yari afite impano , umurava n’ubushake  bwo gukora  ibintu byinshi atagombye kugendera ku mategeko  ya Label

Yakomeje avuga  ati “ Sinigeze mbifata  nko kubura amahirwe ahubwo ni kimwe mu bintu byiza  byabaye kuko  yabashije  kubaka izina rye neza ,ubu turi inshuti,kandi  twishimira  ibyo  yagezeho

Kcee yavuze ko indirimbo za Flavour zaje kuba ibihangano byihariye muri Afurika, kandi amufata nk’umwe mu bahanzi bakomeye bagejeje Afro-Highlife ku rwego mpuzamahanga.

 

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments