• Imyidagaduro / IBITARAMO

?Nkuko bimaze kuba akamenyero ku bakunzi  b’ikiganiro  inzu y’ibitabo gikorwa n’umunyamakuru  Dashim kuri iki cyumweru tariki ya 7 Ukuboza 2025 muri St Paul  habereye Inzu Y’Ibitabo Summit aho abagera kuri 3 begukanye ibihembo byiswe Inzu y’Ibitabo Award  mu Rwego rwo gushimira ababaye indashyikirwa .mu byiciro bitandukanye .

Iki gikorwa "Inzu y'Ibitabo Summit' kimaze kuba  ubukome mu guteza imbere abanditsi b’ibitabo no kubashimira uruhare rwabo mu iterambere ry’umuco wo gusoma no kwandika. Ariko kandi n'umwanya mwiza ku bafite ibyo bagezeho baganiriza urubyiruko n'abandi ku kwiyubaka, no gukurikira inzozi zabo.

 

Abanditsi batanze ibiganiro mu 'Inzu y'Ibitabo' barimo Uwizeyimana Jilly Claude, Rev. Damien Rutegeranya, Dr. Nicodem Hakizimana n'bandi. Kuri iyi nshuro iki gikorwa cyabaye cyubakiye ku nsanganyamatsiko "Ibigeragezo si Karande." -Ijambo ryakuwe mu ndirimbo ya Theo Bosebabireba yamamaye mu buryo bukomeye.

Muri ibi birori, hatanzwe ibihembo bitatu mu byiciro bitandukanye byiswe “Inzu y’Ibitabo Award 2025”, aho hashimiwe abanditsi n’inzu zicapa ibitabo zagaragaje umusanzu ukomeye muri uyu mwaka mu bwanditsi bw'ibitabo.

Ibyiciro byatanzwemo ibihembo birimo: Dr. Rusa Bagirishya wahawe igihembo cy’umwanditsi mwiza w’umwaka (Best Author of the Year); Dr. Hakizimana Nicodème wahawe igihembo cya “Best Spiritual Growth Author”, ndetse na Manifer Printing House yahawe igihembo cya “Best Publishing House”.


 Umunyamakuru Dashim, utegura ibi bihembo, yavuze ko kugeza ubu ibyiciro byose uko ari 12 byamaze guhabwa ababyegukanye, ariko ko umwaka utaha hazabaho impinduka mu mitegurire.

Yatangarije BTN Rwanda  ko  “Umwaka utaha bazatangira guha umuntu umwe umwe mu bafite aho bahurira n’ubwanditsi bw’ibitabo, kugira ngo buri cyiciro gishimangirwe neza kandi gihabwe agaciro gakwiye.”

Dashim usanzwe ari umunyamakuru wa Radio/Tv10, yongeyeho ko ibi bihembo bigamije guteza imbere umuco wo gusoma no guha icyubahiro abanditsi bakomeje gutanga umusanzu mu iterambere ry’ubumenyi n’umuco wo kwandika mu Rwanda.

Yashimye n’abafatanyabikorwa batandukanye bafite uruhare mu gutuma ibi bihembo bigera ku rwego rushimishije. Ibirori byasojwe n’umusangiro n’ibiganiro byubaka hagati y’abanditsi, abashishikajwe n’ibitabo n’abandi bitabiriye.

Mu gusoza uru ruhererekane rw’ibiganiro “Inzu y’Ibitabo”, Theo Bosebabireba yafatanyije n’abitabiriye mu ndirimbo zigaragaza urugero ruhanitse rw’abahanzi b’umuziki wa 'Gospel', asusurutsa abari bitabiriye iki gikorwa.

Ni igitaramo cyari cyitezwe n’abakunzi be, dore ko yari amaze igihe adahura nabo mu buryo bw’umwihariko.

Abari aho bagarutse ku buryo uyu muhanzi yagaragaje ubushobozi buhamye mu muziki, ndetse imbaraga yagaragaje mu kwifatanya n’abitabiriye zatumye igitaramo kirushaho gususurutsa igikorwa cyari cyuzuyemo umunezero

 












 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments