?Nkuko bimaze kuba akamenyero ku
bakunzi b’ikiganiro inzu y’ibitabo gikorwa n’umunyamakuru Dashim kuri iki cyumweru tariki ya 7 Ukuboza
2025 muri St Paul habereye Inzu Y’Ibitabo
Summit aho abagera kuri 3 begukanye ibihembo byiswe Inzu y’Ibitabo Award mu Rwego rwo gushimira ababaye indashyikirwa
.mu byiciro bitandukanye .
Iki gikorwa "Inzu y'Ibitabo Summit' kimaze kuba ubukome mu guteza imbere abanditsi b’ibitabo
no kubashimira uruhare rwabo mu iterambere ry’umuco wo gusoma no kwandika.
Ariko kandi n'umwanya mwiza ku bafite ibyo bagezeho baganiriza urubyiruko
n'abandi ku kwiyubaka, no gukurikira inzozi zabo.
Abanditsi batanze ibiganiro mu
'Inzu y'Ibitabo' barimo Uwizeyimana Jilly Claude,
Muri ibi birori, hatanzwe
ibihembo bitatu mu byiciro bitandukanye byiswe “Inzu y’Ibitabo Award 2025”, aho
hashimiwe abanditsi n’inzu zicapa ibitabo zagaragaje umusanzu ukomeye muri uyu
mwaka mu bwanditsi bw'ibitabo.
Ibyiciro byatanzwemo ibihembo birimo: Dr. Rusa Bagirishya wahawe igihembo cy’umwanditsi mwiza w’umwaka (Best Author of the Year); Dr. Hakizimana Nicodème wahawe igihembo cya “Best Spiritual Growth Author”, ndetse na Manifer Printing House yahawe igihembo cya “Best Publishing House”.
Yatangarije
BTN Rwanda ko “Umwaka utaha bazatangira guha umuntu umwe
umwe mu bafite aho bahurira n’ubwanditsi bw’ibitabo, kugira ngo buri cyiciro
gishimangirwe neza kandi gihabwe agaciro gakwiye.”
Dashim
usanzwe ari umunyamakuru wa Radio/Tv10, yongeyeho ko ibi bihembo bigamije
guteza imbere umuco wo gusoma no guha icyubahiro abanditsi bakomeje gutanga
umusanzu mu iterambere ry’ubumenyi n’umuco wo kwandika mu Rwanda.
Yashimye
n’abafatanyabikorwa batandukanye bafite uruhare mu gutuma ibi bihembo bigera ku
rwego rushimishije.
Mu gusoza uru ruhererekane
rw’ibiganiro “Inzu y’Ibitabo”, Theo Bosebabireba yafatanyije n’abitabiriye mu
ndirimbo zigaragaza urugero ruhanitse rw’abahanzi b’umuziki wa 'Gospel',
asusurutsa abari bitabiriye iki gikorwa.
Ni
igitaramo cyari cyitezwe n’abakunzi be, dore ko yari amaze igihe adahura nabo
mu buryo bw’umwihariko.
Abari
aho bagarutse ku buryo uyu muhanzi yagaragaje ubushobozi buhamye mu muziki,
ndetse imbaraga yagaragaje mu kwifatanya n’abitabiriye zatumye igitaramo
kirushaho gususurutsa igikorwa cyari cyuzuyemo umunezero
Like This Post? Related Posts