• Amakuru / POLITIKI


Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi yashinje u Rwanda ibirego bikomeye byo gufasha umutwe wa AFC/M23, avuga ko u Rwanda rushaka "kwifatira akarere" kandi rwarasinye amasezerano y’amahoro.

U Burundi buvuga ko mbere y’uko amasezerano asinywa u Rwanda rwohereje amakamyo y’abasirikare muri Repubulika Iharanirana Demokrasi ya Congo (RDC) ngo banyura ku kirwa cya Idjwi gufasha AFC/M23, ndetse ngo batera ingabo z’u Burundi zifatanya n’iza RDC, na Wazalendo kurwanya AFC/M23.

Minisitiri Bizimana Edouard, avuga ko AFC/M23 (yita u Rwanda), ngo bashakaga ko amasezerano asinywa bamaze gufata Luvungi na Uvira.

Bizimana avuga ko u Burundi bumaze kwakira impunzi nyinshi zivuye muri Congo zihunga intambara zirimo kuba, ndetse n’Abarundi bari basanzwe baba muri Congo, akavuga ko biyongera ku zindi mpunzi zisaga ibihumbi 100 zisanzweyo, kandi ngo nta miryango nterankunga irabasha kuzifasha.

Yagize ati:"Ubu icyo barimo gukora, Abanyarwanda barimo kumvisha amahanga ko u Burundi ari bwo ntambamyi kuri ayo masezerano ariko si byo, bavuga ko ingabo z’u Burundi ari zo ntambamyi ariko si byo kuko na mbere y’uko asinywa babanje kurasa bashaka gufata Uvira, ariko ntibyakunze, n’ubu uwo mugambi urahari imirwano irakomeje, bashaka gufata Uvira mbere ya tariki 25 Ukuboza 2025."

Yavuze ko ingabo z’u Burundi zitava muri Congo kuko zihari ku bw’amasezerano azemerera kuba aho ariho hose muri Congo, ngo keretse Congo ari yo isabye ko bava ku butaka bwayo.

Minisitiri Bizimana avuga ko hari uburyo nubwo budahambaye, bwo kuvugana n’u Rwanda, kuko ngo inzego z’umutekano n’izindi zo mu Rwanda n’iz’i Burundi baraziranye bakomeza kuvugana kenshi.

Yashinje u Rwanda kuba ari rwo rwarashe mu Cibitoki mu Burundi, ibisasu ngo byakomerekeje abantu babiri.

Yavuze ko Abarundi bose biteguye kurinda igihugu cyabo no kubahiriza amasezerano bafitanye n’ibindi bihugu. Yavuze ko AFC/M23 idafite ubufasha bw’u Rwanda "bidakunda."

Abajijwe niba u Burundi buzarebera kandi hinjira ayo makamyo y’abasirikare, bashaka gutera Uvira, Minisitiri Bizimana yavuze ko u Burundi nta ntambara bushaka ariko ko uzabatera bazamwivuna.

Yagize ati:"Ikintu cyose kizaza gihungabanya umutekano w’Abarundi, cyangwa gitera abasirikare bacu aho bari, ntituzabihanganira. Twebwe twabivuze nta ntambara dushaka, dushaka kubana n’abaturanyi neza, ariko uzatuvogera tuzamwivuna nta gisibya."

U Burundi buravuga ibi mu gihe u Rwanda ruhakana gufasha umutwe wa AFC/M23, ndetse rukavuga ko rushyigikiye ibiganiro bya Doha biri hagati y’izo nyeshyamba na leta ya Congo.

Ku bisasu byarashwe i Burundi, byavuzwe ko byaturutse muri Congo birashwe na AFC/M23 yashinjaga u Burundi kuyirasaho ikoresheje ubutaka bwayo, bukarasa mu bice AFC/M23 igenzura muri Kamanyola.

Inyeshyamba za AFC/M23 zikomeje kotsa igitutu ingabo z’u Burundi zifatanya n’iza Congo, imirwano ikaba yegera umujyi wa Uvira.

Kugeza ubu ntacyo u Rwanda ruratangaza ku birego bishya by’u Burundi.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments