Abaturage bo mu Karere ka Nyabihu, mu Murenge wa Mukamira, bavuga ko bari bagize amahirwe yo kubona uruganda rwa Nyabihu Patotoes Company rwagombaga kujya rutunganya umusaruro w'ibikomoka ku buhinzi ariko ubu rukaba ntacyo rubamariye kuko rwakoze igihe gito.
Aba baturage bavuga ko urwo ruganda rwagombaga kujya rutunganya umusaruro w'ibirayi rukawukoramo ifiriti ariko rukaba rwarakoze igito ubundi rugenda biguruntege kugeza ruhagaze.
Umwe yagize ati:"Uruganda ntabwo ruri gukora, nta na kimwe ruri gukora rwose, uruganda ni baringa, nta firiti rwatetse ntayo."
Undi muturage yakomeje avuga ko urwo ruganda rwari rwabazaniye iterambera ariko ubu ibyo byose bikaba byarasubiye inyuma.
Ati:"Nk'abantu twakoragamo byaduhaga agaciro ariko ubu ntacyo dukuramo. Ntabwo rugikora rwose, twarahombye twese , yaba abakoragamo n'abagemuragamo bose barahombye, mbese ntacyo rukitumariye."
Uru ruganda rwubutswe mu mwaka wa 2012, rutanga akazi mu ngeri zitandukanye zirimo n'abarwubatse, hashize igihe gito ruratahwa ariko abaturage bavuga ko batunguwe n'uko rutamaze kabiri, akaba aribyo baheraho basaba ko rwabyazwa umusaruroha hakaboneka ikindi cyakorerwamo.
Ati:"Twifuza ko rwakongera rugakora tukabonamo akazi ndetse n'abagurisha umusaruro wabo bakabona aho bawugurisha kuko iterembere yari rije ritugana ntitwaribonye uko twabyifuzaga."
Umuyobozi w'Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, avuga ko uru ruganda rugiye kwegurirwa abikorera kugira ngo rubyazwe umusaruro uko bikwiye.
Yagize ati:"Ruriya ruganda rw'iburayi hari igihe rutakoraga neza, navuga ko rwakoraga nabi, ubu rero ruri mu nganda zigomba kwegurirwa abikorera."
Yakomeje avuga ko imigabane Akarere ka Nyabihu kari gafitemo karangije kuyitanga ubu rukaba rwaravuye mu maboko y'Akarere mu minsi mike rukazegurirwa abikorera kugira ngo barubyaze umusaruro.