Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatanze umucyo ku kibazo cy’amabuye y’agaciro akomoka muri Congo bamwe bemeza ko u Rwanda ruyiba icyo gihugu.
Umukuru w’igihugu
yagarutse kuri iyi ngingo ubwo yatangaga igitekerezo mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano
ya 20 ubwo yabazaga abakora mu bijyanye n’ubucukuzi bw’Amabuye y’agaciro ingano
y’ayo bakura muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Perezida
Kagame yagize ati “Ndagira ngo mbabaze percentage (Ijanisha) ry’ayo bakura muri
Congo. Ibyo bacuruza baze kwibuka batubwire ni bingahe biva muri Congo ? ni
bingahe biva mu Rwanda?”
Ni ikibazo
cyahise gisubizwa n’ Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Mine, Peteroli na
Gazi, Alice Uwase aho yagize ati “ Ntabwo dukeneye amabuye ya Congo kugira ngo
dutere imbere, imisozi yacu irimo amabuye, icyo dusabwa cyonyine ni ukumva
agaciro kayo, tugashyiramo imbaraga tukagira icyerekezo kirambye, tukareka
kohereza amabuye atanoze tukamenya no kuyatunganya, ndetse tukaba twanaba n’ihuriro
ry’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro muri aka gace.”
Perezida
kagame yahise yongera gufata ijambo kuri iyi ngingo maze atanga umucyo ko icyo
u Rwanda tukora ari ugutunganya amabuye yaba ayarucukurwamo ndetse n’ayaba
aturutse n’ahandi hose.
Ati “Amabuye
y’agaciro turamutse tuyatunganyije, aho yava hose ntabwo bikwiye kuba ikibazo,
kubera ko n’ujya gukurikirana abantu bose bari mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro
cyane cyane ibi bihugu biteye imbere byirirwa bidukurikirana ku mabuye y’agaciro,
nta mabuye y’agaciro bagira ariko bayungukiramo kurusha abantu bose, bayavana
hehe?”
Akomeza
agira ati “ Ubwo ni ukuvuga ngo amabuye yacu tuvana muri Congo atugeraho
tukayatunganya, ntihakagira asigara mu gihe ari mu nzira aza iwacu, ni cyo biba
bivuze, ariko arajya iwanyu kubera iki? Inzira yose agenda kuki hatagira n’ugira
icyo avanamo?”
Umukuru w’igihugu
yasobanuye ko nta na hamwe hari amategeko yanditse avuga ko abantu batagomba
kugira icyo bakora ku mabuye abanyuraho ngo bagamije kuyarekera abandi ngo abe
ari bo bayatunganya, asobanura ko u Rwanda nk’Igihugu gituranye n’Uburasirazuba
bwa Congo hari inzira giha abaturuka muri ako gace kandi ko badahabwa inzira bonyine
ko ahubwo bayihabwa hamwe n’ibyo baba bafite.
Amabuye y’agaciro
yo mu gihugu cya Congo ni kimwe mu bikunda gushingirwaho n’abashinja u Rwanda gushoza
intambara muri Congo bavuga ko ruba rujyanwe no gusahura ayo mabuye.
Muri iyi nama umukuru w’Igihugu akaba yasobanuye ko ikijyana u Rwanda muri Congo ari ikibazo cy’Interahamwe ziri muri icyo gihugu zifite ingengabitekerezo ya Jenoside n’umugambi wo guhungabanya u Rwanda kuva zaruhunga zimaze gukora jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.