• Amakuru / MU-RWANDA


Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko kubera imirimo yo kubaka ruhurura ziva muri Stade Amahoro ziganisha amazi mu gishanga kiri hagati ya Niboye na Kanombe, birimo no kubaka ikiraro kizatuma umuhanda Alpha Palace ujya Kabeza ufungwa by’agateganyo.

Itangazo ryashyizwe hanze n’Umujyi wa Kigali kuri uyu wa 12 Ukuboza 2025, risobanura ko hagiye kubakwa ikiraro ku muhanda KK 218 St (Alpha Palace-Kabeza).

Rigaragaza ko igice kizafungwa ari ukuva kuri Alpha Palace ujya Kabeza, unyuze munsi ya KFC, kugeza aho uyu muhanda uhurira n’uva mu Giporoso ujya Kabeza (KK 218 St, KK 217 St, KK 204 St).

Biteganyijwe ko iki gice cy’umuhanda “kiraba gifunze kuva mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu tariki ya 13 Ukuboza 2025, Saa Sita z’ijoro kugeza ku wa Mbere, tariki ya 15 Ukuboza 2025, Saa Sita z’ijoro.”


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments