Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru habaye imirwano hagati y’abarwanyi ba AFC / M23 n’imitwe ya Wazalendo muri Teritwari ya Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, nk’uko amakuru menshi ava muri ako gace agera kuri ACTUALITE.CD.
Nk’uko aya makuru abitangaza, iyi mirwano
yatangiriye i Lwanga, umujyi uherereye ku muhanda uhuza Uvira na Fizi, igice
kinini kimaze imyaka myinshi cyaratewe n’amazi y’Ikiyaga cya Tanganyika.
Ahagana saa sita z’amanywa, imirwano
yimukiye i Makobola 1, umudugudu wa nyuma wa Teritwari ya Uvira uhana imbibi na
Teritwari ya Fizi.
Andi makuru aturuka muri ako gace
agera kuri AFP agira ati: “Imirwano yaberaga ku gice cya Lwanga ihuza abantu ba
Wazalendo na M23 ahagana mu masaha ya saa sita, ubu iri kubera i Makobola 1”.
Makobola 1 ni umudugudu wa nyuma muri
Teritwari ya Uvira, naho Makobola 2 ni wo mudugudu winjiriraho muri Fizi.
Undi muntu uraho yagize ati: “Abantu
ba AFC / M23 bamaze kugera muri Makobola 1 kandi bahanganye na Wazalendo.”
Nk’uko aya makuru abitangaza,
abarwanyi ba Wazalendo, cyane cyane imitwe ifitanye isano na Yakutumba na
Makanaki, baragaragara muri Makobola 2.
Nk’uko amakuru menshi abitangaza ngo nyuma ya Makobola 1, ngo ubwoba bw’uko imirwano igera muri Makobola 2, umudugudu wa mbere muri Fizi, uvuye Uvira, bukomeje kuba bwinshi.