Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zagabye igitero cy’indege y’intambara mu gice cya Minembwe gihuza teritwari ya Uvira, Fizi na Mwenga mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Umunyapolitiki Moïse Nyarugabo yatangaje ko iki gitero cyagabwe mu nkambi iri mu gace ka Mikenke mu gitondo cyo kuri uyu wa 12 Ukuboza 2025, mu gihe ingabo za RDC n’iz’u Burundi zikomeje kugorwa n’urugamba.
Nyarugabo yagize ati "Nta ngabo z’iri huriro ry’abagizi ba nabi ziteze kubona inyungu za gisirikare muri iki gitero. Ni ibisasu bikomeje kuraswa kugira ngo byice, binasenye. Indege na drones biri kurasa mu bice bituwe n’abasivili, imidugudu n’abaturage ntibizafata ibice."
Uyu munyapolitiki yagaragaje ko bitumvikana ukuntu Leta ya RDC ikomeje gushinja ihuriro AFC/M23 kurenga ku gahenge mu gihe risubiza ibitero by’indege z’intambara na drones byibasira abasivili.
Ingabo za RDC n’iz’u Burundi ziri mu misozi miremire mu bice bikikije Minembwe. Zimaze igihe zarafunze inzira abatuye muri Minembwe banyuragamo bajya ku masoko no ku mavuriro, zibashinja gukorana n’abanzi.
Umutwe wa MRDP-Twirwaneho urwanirira abatuye muri Minembwe ugaragaza ko gufunga inzira abahatuye banyuramo bajya ku masoko no ku mavuriro bigamije kubica, bazira ubwoko bwabo kuko abenshi muri bo ari Abanyamulenge.
Muri ibi byumweru biri bishize, AFC/M23 yafashe ibice byinshi byo muri Kivu y’Amajyepfo biri mu kibaya cya Rusizi, ingabo nyinshi z’u Burundi, iza RDC, Wazalendo na FDLR bihungira mu bice birimo Bujumbura no muri Fizi.
Ingabo ziri mu misozi miremire muri Kivu y’Amajyepfo ni zo ziteje ikibazo ku mutekano w’abasivili. Gusa hafi yaho hari abarwanyi ba AFC/M23 na Twirwaneho barahiriye gukuraho iki kibazo.
Like This Post? Related Posts