• Amakuru / MU-RWANDA


Abantu bataramenyekana biraye mu nka z’abaturage batatu bo mu Karere ka Ngoma barazitemagura, zimwe banazikuramo amaso. Ubuyobozi buvuga ko hatangiye iperereza kugira ngo ababigizemo uruhare babiryozwe.

Byabereye mu Mudugudu w’Umukamba, mu Kagari k’Umukamba, mu Murenge wa Kazo, mu Karere ka Ngoma, mu Ntara y'Iburasirazuba, bimenyekana mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki ya 14 Ukuboza 2025.

Amakuru avuga ko abaturage batemewe inka ari batatu batandukanye, uwa mbere yasanze inka ye bayitemaguye mu mugongo, undi asanga bayitemye mu mugongo n’amazuru yayo. Mu gihe uwa gatatu yasanze bayinogoyemo amaso.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yavuze ko bibabaje kuba hakiri abantu bagitekereza gukora ubugome nk’ubwo ku matungo, agaragaza ko batangiye iperereza kugira ngo ababigizemo uruhare bafatwe kandi babihanirwe.

Yagize ati:"Icya mbere ni ugukora iperereza kugira ngo habe hamenyekana abakoze buriya bugizi bwa nabi, icya kabiri ni ukubwira abaturage ko bakwiriye kwirinda iriya mico kuko ni imico mibi cyane, ni ubugome gukomeretsa amatungo."

Niyonagira yakomeje avuga ko ibyakozwe ari icyaha gihanwa n'amategeko bityo ko ababikoze nibafatwa bazabihanwa.

Ati:"Ni n’icyaha gihanwa n’amategeko, turabasaba babane neza n’uwaba afite ikibazo cyatuma atumvikana na mugenzi we yegere inzego z’ubuyobozi kugira ngo tubafashe gukemura ibibazo byaba amakimbirane n’ibindi."

Ubuyobozi buvuga ko ku bufatanye n’inzego z’umutekano batangiye gushakisha abakekwaho iki cyaha, bukizeza abaturage ko ababikoze bazabihanirwa.

Icyo amategeko ateganya ku cyaha bakurikiranyweho 

Ingingo ya 190 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese, ku bw’inabi, ufata nabi amatungo cyangwa inyamaswa zororerwa mu rugo cyangwa uyatwara nabi ku buryo bubangamira ubuzima bwayo, aba akoze icyaha. 

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’iminsi umunani (8)ariko kitarenze amezi abiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi mirongo itanu (50.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi ijana (100.000 FRW) n’imirimo y’inyungu rusange mu gihe kitarenze iminsi cumi n’itanu (15) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. 

Iyo gufata amatungo nabi cyangwa kuyatwara nabi byayaviriyemo gukomereka cyangwa urupfu, igihano kiba igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6). 

Umuntu wese, ku bw’inabi wica cyangwa ukomeretsa bikomeye amatungo ye cyangwa ay’undi, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments