Kuri sitasiyo ya RIB ya Gihango mu Karere ka Rutsiro hafungiye Mugisha Fabien w’ imyaka 19 na Nzabonimpa Jean d’Amour w’imyaka 20, bakurikiranyweho gukubita mugezi wabo witwa Habimana w’imyaka 19 bikamuviramo urupfu, bapfa amabuye y’agaciro.
Bivugwa ko bari bacukuye ayo
mabuye bose, amafaranga avuyemo uyu nyakwigendera
akayabimaho bityo bagashyamirana bikarangira bamwishe.
Uwatanze aya makuru,
ahamya ko aya mabuye bayacukuye aho
yari atagicukurwa hatemewe n’amategeko, bayatunganyiriza mu
mugezi witwa Ntaruko bose bari kumwe.
Icyo gihe
barangije bayahisha mu ishyamba rya Leta riri hafi aho, bagiye gushaka
abaguzi, Habimana abaca ruhinga inyuma, aragaruka arayahishura ajya
kuyagurisha.
Avuga ko abo
bagenzi be banaturanye mu Mudugudu wa Kiriba, Akagari ka Kagano, Umurenge wa
Mukura, Akarere ka Rutsiro, aba bose bakaba banafitanye isano, baje
kuyareba aho bayahishe barayabura, baramukeka, baramushakisha bamubonye
baramukubita.
Ati: “Bamukubise
mu ma saa yine z’amanywa abaturage barabakiza, bose baza gutaha.”
Arakomeza ati:
“Habimana yaratashye araryama ababyeyi be batashye mu ma saa tanu z’ijoro
bakomanze mu cyumba cye urugi rwari rwegetseho bumva ntakoma, barakingura
bamukozeho bumva atanyeganyega bamurebye basanga yapfuye.”
Avuga ko bahise
batabaza, abaturanyi, ubuyobozi na RIB barahagera, umurambo ujyanwa
gukorerwa isuzuma, abo basore bakekwaho kumwica batabwa muri yombi.
Undi muturanyi w’
uyu muryango yagize ati: “Mu minsi nk’iyi yegereza iminsi mikuru isoza umwaka
usanga abasore benshi bari mu nzira z’ubusamo bameze nk’abashakisha ku ngufu
amafaranga yo kwinezeza kuri Noheli n’Ubunani.”
Yunzemo ati:
“Usanga baniroha mu birombe bitagicukurwamo amabuye y’agaciro ari benshi,bamwe
bakabigwamo abandi bakicana mu buryo burimo na buriya twabonye.
Ubuyobozi bukaze
ingamba z’umutekano w’ahatagicukurwa amabuye y’agaciro. Bitabaye ibyo hazavuka
n’ibindi bibazo by’umutekano muke muri biriya birombe.”
Umunyamabanga
Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura, Ndayambaje Emmanuel yahamirije
Imvaho Nshya aya makuru, avuga ko abo basore bafashwe,bafungiye kuri
sitasiyo ya RIB ya Gihango.
Ati: “Bafashwe,
bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gihango. Ibindi biri mu iperereza ni ryo
rizaduha ukuri nyako, kuko bamaze kumukubita abaturage babakijije.
Atashye,aryamye
ababyeyi be batashye bamukozeho basanga yapfuye, hakekwa abo barwanye.
Iperereza rya RIB n’isuzuma rya muganga bizaduha ukuri nyako.”
Yasabye abaturage
kwirinda no gukumira urugomo kuko ingaruka zarwo ari mbi cyane.
Yavuze ko
abagiranye ikibazo bakwiye kwirinda ibyo kwihanira bakegera ubuyobozi cyangwa
abandi bizeye bakabakiranura.
Yanavuze ko ubuyobozi bwafashe ingamba zo guhangana n’ urugomo,ubusinzi,ubujura n’ibindi biteza umutekano muke mu minsi mikuru ya Noheli n’ubunani kugira ngo abaturage bazarye iminsi mikuru batekanye.