Inyeshyamba
zo mu mutwe wa AFC/M23 zirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi
ya Congo zemeje ko zafashe icyemezo cyo kurekura umujyi wa Uvira zaherukaga
gufata.
Umujyi wa
Uvira ufatwa nk’uwa kabiri nyuma ya Bukavu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, M23
igifata uyu mujyi byateje ururondogoro ahanini bitewe n’uko ari wo wari usigaye
ku barwana ku butegetsi bwa Congo.
Igihugu cy’Uburundi
nk’umufatanyabikorwa wa Leta ya Congo muri iyi ntambara ni kimwe mu byari
byagizweho ingaruka zikomeye n’ifatwa rya Uvira kuko ingabo zabwo zahise
zisubira mu Burundi izindi zihungira mu misozi miremire ya Fizi na Minembwe n’ubundi
muri teritwari ya Uvira.
Itangazo
ryashyizweho umukono n’umuyobozi wa AFC/M23 kuri uyu wa 15 Ukuboza 2025
riravuga ngo “AFC/M23 yiyemeje gukura ingabo zayo mu mujyi wa Uvira ku bushake hakurikijwe
icyifuzo cy’ubuhuza bwakozwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”
Ihuriro
Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) yakomeje ivuga koi bi binagamije guha amahirwe
ubuhuza bukomeje gukorwa burimo n’ubukorwa n’igihugu cya Qatar ndetse ngo ni no
mu rwego rwo kubahiriza amasezerano yasinywe ku wa 15 Ugushyingo 2025 i Doha.
Icyakora
AFC/M23 yanashimangiye ko muri uko kurekura Uvira hazakenerwa abagomba
guhagarara hagati bakanareberera abatuye muri Uvira kuko ngo byagaragaye ko mu
bihe byashize iyo iri huriro rigize agace rirekura kahitaga kigarurirwa na
FARDC n’Abafatanyabikorwa bayo maze bakabuza amahwemo abasivile cyane cyane
abavugwaho ko bashyigikiye AFC/M23.