Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yemeje ko Polisi yafunze abagabo batatu bakekwaho kwica mugenzi wabo bamuciye ijosi.
Ubwo bugizi bwa nabi bwabereye mu Mudugudu wa Uwimana, mu Kagari ka Gikoma, mu Murenge wa Ruhango, mu Karere ka Ruhango, mu Ntara y'Amajyepfo, mu ijoro rishyira ku wa Mbere, tariki ya 15 Ukuboza 2025.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, avuga uko amakuru y’urupfu rwa nyakwigendera Mushimiyimana Josué w’imyaka 53 y’amavuko wakoraga akazi gatandukanye ko mu rugo rw’umukecuru warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yamenyekanye.
Yagize ati:"Inzego zitandukanye zirimo Polisi, RIB n’abo mu Nzego z’Ibanze bahageze mu gitondo basanga Nyakwigendera yishwe akaswe ijosi."
CIP Kamanzi avuga ko bahise bafunga abagabo batatu (3) bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Mushimiyimana.
Yakomeje avuga ko muri abo harimo n’abafitanye isano ya hafi na nyakwigendera, bikavugwa ko bari basanzwe bafitanye amakimbirane ashingiye ku mitungo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ruhango, Kayitare Wellars, avuga ko bategereje ibiva mu iperereza kuko bigaragara ko yishwe atemwe.
Ati:"Abamwishe bamusanze ku burunzi kuko yarariraga umurima w’imyumbati."
Kayitare yakomeje avuga ko abafite ibibazo by’amakimbirane bagomba kwegera Ubuyobozi bukabafasha kubikemura, aho kugira ngo bicane.
Inzego z’ubuyobozi zivuga ko iperereza ku bakekwaho kwica nyakwigendera ryatangiye.
Abagabo batatu (3) Polisi yataye muri yombi bakekwaho kwica Mushimiyimana umwe afite imyaka 39 y'amavuko, undi afite imyaka 61 y’amavuko, mu gihe undi afite imyaka 64 y’amavuko, bose bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi iherereye mu Mujyi wa Ruhango.
Umurambo wa Mushimiyimana Josué wajyanywe mu Bitaro bya Kinazi gukorerwa isuzuma mbere y'uko ushyingurwa.
Icyaha cy’ubwicanyi buturutse kubushake bakekwaho giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’Itegeko n°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Nikibahama, bazahanishwa igihano cy'igifungo cya burundu.
Like This Post? Related Posts