Mu Karere ka Nyamagabe abakozi batanu (5) b’Umurenge SACCO n’umukozi umwe ushinzwe irangamimerere bafunzwe bakekwaho kunyereza umutungo wa rubanda ndetse no gukora/gukoresha inyandiko mpimbano.
Amakuru avuga ko Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze abakozi batandatu (6) barimo abakozi b’Umurenge SACCO, ndetse n’umukozi ushinzwe irangamimerere mu Murenge wa Gatare, mu Karere ka Nyamagabe, mu Ntara y'Amajyepfo.
Abafashwe bose bakurikiranyweho kunyereza amafaranga ya SACCO no gukora/gukoresha inyandiko mpimbano.
Mu bafunzwe bakurikiranyweho ibyo byaha, harimo Umucungamutungo wa SACCO witwa Munyarubuga Ildephonse w’imyaka 38 y'amavuko, Musabyimana Thèrese w’imyaka 30 y’amavuko, uyu yari Umubitsi wa SACCO, Uwamahoro Alexia w’imyaka 44 y’amavuko, Umubitsi, Iradukunda Eliane, ushinzwe kwakira abagana SACCO, na Uwamahoro Immaculée w’imyaka 36 y’amavuko akaba ashinzwe Irangamimerere mu Murenge wa Gatare.
Undi wafunzwe ni Umukozi w’Irembo we akaba ari musaza wa Nyirahabimana Fortunée wari ushinzwe inguzanyo muri SACCO akaba yarapfuye.
Amakuru avuga ko abo bakozi bose bakurikiranyweho kunyereza umutungo wa SACCO mu bihe bitandukanye, bakaba barakoze inyandiko zisaba inguzanyo, ariko ari iza baringa bakazikora mu mazina y’abakiriya babitsa amafaranga yabo muri SACCO ishami rya Gatare.
Nyakwigendera Nyirahabimana ngo yateguraga inyandiko zisaba inguzanyo mu mazina y’abanyamuryango ba SACCO, izo nyandiko zigashyirwaho umukono na Perezida wa SACCO afatanyije n’Umucungamutungo bakaziha uwitwa Iratwumva Sabato akazishyikiriza umukozi ushinzwe Irangamimerere mu Murenge wa Gatare, akemeza amasezerano ya baringa yo kwaka inguzanyo, amafaranga bagahita bayanyuza kuri konti y’umukiriya bakongera kuyakuraho adahari bakayatwara.
Ni nako kandi hari andi mafaranga y’abanyamuryango bakuye kuri konti zabo batabizi, bajya kuri SACCO bagasanga amafaranga yarabikujwe, kandi bo batarabigizemo uruhare.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Niyomwungeri Hildebrande, yemeje ko abo bakozi batangiye gukurikiranwa n’inzego z’Ubugenzacyaha ariko yirinda kugira byinshi atangaza.
Yagize ati:"Yego hari abakozi 6 batangiye kubazwa ibirenze kuri ibyo biri mu iperereza."
Kugeza ubu amakuru avuga ko hari miliyoni zirenga 40,000,000Frw ubugenzuzi bumaze kugaragaza, bamwe mu batanze amakuru bakavuga ko ayo bamaze kunyereza arenga izo miliyoni kubera ko igenzura rikomeje.
Icyo amategeko ateganya ku byaha bakurikiranyweho
Icyaha cyo kunyereza umutungo, ni icyaha giteganywa n'ingingo ya 10 y’itegeko N°54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.
Ugihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo kiri hagati y'imyaka irindwi (7) kugeza ku myaka ivumi (10), n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z’agaciro k’umutungo uhamijwe icyaha yanyereje.
Mu gihe icyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano giteganywa n’ingingo ya 276 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Ugihamijwe n’urukiko ahanishwa igahano cy’igifungo kuva ku myaka itanu (5) ariko kitarenze irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni 3 Frw ariko atarenga miliyoni 5 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Like This Post? Related Posts