• Amakuru / POLITIKI


Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yasabye abaturage kwitabira amatora ya perezida azaba mu 2026, ariko abibutsa ko nyuma yo gutora, bagomba guhita basubira mu ngo zabo bakirinda guteza akavuyo ku biro by’itora.

Ibi yabivugiye mu muhango wo kwambika amapeti abasirikare bazamuwe mu ntera, wabaye ku wa 14 Ukuboza 2025.

Gen. Kainerugaba yashimangiye ko abaturage bagomba kwitabira amatora, ariko nyuma yo gutora bakirinda guhangana cyangwa kuguma ku biro by’itora.

Yatanze icyizere ko ibikorwa byo kugenzura amatora bizajya bikorwa mu buryo bwizewe, haba ku bakozi b’itora, abanyamakuru, ndetse n’indorerezi.

Ati “Abazagerageza guteza ibibazo nk’uko numvise bamwe babyigamba, ikibazo cyabo kizitabwaho mu buryo bukomeye twifashishije ibikoresho byose dufite, kandi mu buryo bwubahirije amategeko. Muri iki gihe cy’amatora turasaba abanyapolitike bose kubaha amabwiriza ya Komisiyo y’igihugu y’amatora no gukorana neza n’inzego z’umutekano ku bw’ituze rya buri wese.”

Yakomeje avuga ko “Turasaba abaturage gutora mu mahoro, bagasubira mu ngo, aho kuguma ku biro by’itora.”

Gen. Muhoozi yashimiye Perezida Yoweri Kaguta Museveni, ku buyobozi bwe buhamye, avuga ko byagize uruhare mu kuba UPDF ari ingabo zifite imyitwarire myiza, ndetse zifite uruhare runini mu kurinda amahoro mu gihugu no mu karere.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments