Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwatangaje ko mu mezi ane ashize abaturage 17.126, barwaye indwara ziterwa n’umwanda, bukagaragaza ko kugira ibishanga n’ibiyaga byinshi biri mu bituma izi ndwara ziyongera.
Ibi byagaragajwe ku
wa Mbere tariki ya 15 Ukuboza 2025, ubwo hatangizwaga umushinga ugamije
kwigisha mu buryo mbarankuru abanyeshuri bo muri aka Karere uko barwanya
indwara ya Bilharziose n’izindi zititaweho.
Uyu mushinga watangirijwe ku ishuri ribanza rya Nzangwa
riherereye mu Murenge wa Rweru, ukaba ushyirwa mu bikorwa na Bilharzia
Storytelling Initiative ifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, ku
bufatanye n’Akarere ka Bugesera.
Bilharziose ni indwara iterwa n’inzoka yitwa Bilarizi, yibasira
cyane abantu bavoma mu biyaga, abana bidumbaguza mu mazi mabi, abarobyi ndetse
n’abahinzi. Kuri ubu ikaba yatangiye kurwanywa binyuze mu bana bato.
Umukozi w’Akarere ka Bugesera ushinzwe iterambere ry’ubuzima no
gukumira indwara, Theodore Bagaragaza, yavuze ko bishimiye kugira
abafatanyabikorwa mu kurwanya indwara zititaweho by’umwihariko Bilharziose,
yavuze ko aka Karere gafite ibishanga n’ibiyaga byinshi bituma indwara zituruka
ku mwanda no kunywa amazi mabi zihaboneka ku bwinshi.
Ati “ Imibare itugaragariza ko indwara zifitanye isano n’umwanda
ndetse n’ikoreshwa ry’amazi yanduye ziri hejuru, nko mu mezi ane ashize kuva mu
kwezi kwa karindwi kugeza mu kwezi kwa cumi. Mu mibare twakusanyije twabonye ko
indwara zifitanye isano n’umwanda, twakiriye abarwayi 17.126, aba barwayi muri
bo 331 bajyanywe mu bitaro, ibyo rero ni ibigaragaza ko mu Karere kacu ubwandu
ku ndwara ziterwa n’umwanda ziri hejuru.’’
Bagaragaza yavuze ko bari bakeneye abafatanyabikorwa babafasha
mu bukangurambaga, avuga ko bagiye kwereka abaturage uburyo izi ndwara uko
zandura, uburyo bazirinda n’aho zikomoka ku buryo bivuriza igihe bikabafasha mu
iterambere ry’umuryango.
Umuyobozi ushinzwe agashami ko kurwanya indwara zititaweho uko
bikwiye muri RBC, Nshimiyimana Ladislas, yavuze ko kwigisha abakiri bato uko
bakwirinda indwara zititaweho ziganjemo izitandura, ari ingenzi kuko binatuma
bafasha ababyeyi babo kumva neza uko barwanya izi ndwara. Yatanze urugero kuri
Bilharziose.
Ati “ Bugesera na Ruhango ni uturere twihariye twahisemo
kongeramo imbaraga nyinshi kuko hagaragara izi ndwara cyane cyane Bilharziose,
turi kongera imbaraga nyinshi mu nyigisho ku isuku n’isukura, kwigisha no
kuvura. Twongereye ubumenyi abantu bavura kwa muganga kugira ngo umuntu niba
agiye kwivuza babashe kubona iyi ndwara ivurwe hakiri kare.’’
Nshimiyimana yavuze ko kandi mu bindi RBC iri gukora ari
ukongera gutanga ibinini buri mwaka mu turere tugaragaramo izi ndwara
zititaweho, guhugura abaturage benshi biganjemo abahinzi, abarobyi n’abandi
baturage benshi.
Umuhuguzabikorwa wa BSI, Ninyembabazi Yvonne, yavuze ko bifuza
kwigisha abana babinyujije mu nkuru mbarankuru kugira ngo bumve ko kwirinda iyi
ndwara bitareba ababyeyi babo gusa, yavuze kuri ubu bari gukorera mu bigo
by’amashuri bitatu mu kwigisha abana uko birinda Bilharziose n’izindi ndwara
zititaweho.
Nyirahabizi Esperance yavuze ko bishimiye ko izi ndwara zikunze
kubibasira cyane, batangiye kwigishwa uko bazirinda, yavuze ko kwigisha abana
uko birinda kwiherera mu bisambu no kwirinda kwidumbaguza mu mazi mabi ari
ingezi kuko bituma buri wese amenya uko yirinda izi ndwara.
Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima, OMS, ugaragaza ko indwara
zititaweho uko bikwiye zigera kuri 20, ariko iziganje mu Rwanda ari nk’ubuheri
buzwi nka shishikara, kurumwa n’inzoka, kurumwa n’imbwa, inzoka zo mu nda,
Tenia, indwara iterwa n’inzoka ya Bilharisioze, Imidido ndetse na Cysticercose.