• Amakuru / MU-RWANDA


Umusaruro Mbumbe w’u Rwanda wageze kuri miliyari 5.525 Frw mu gihembwe cya Gatatu cya 2025, bigaragaza izamuka rya 11,8% ugereranyije n’igihe nk’iki umwaka ushize. Urwego rw’inganda ruri mu zazamutse cyane umusaruro warwo wiyongereyeho 17%.

Imibare yatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare igaragaza ko umusaruro mbumbe mu gihembwe cya gatatu uyu mwaka ugereranyije n’umwaka ushize, wavuye kuri miliyari 4.659 Frw mu gihembwe nk’iki mu mwaka ushize wa 2024 agera kuri miliyari 5.525 Frw.

Serivisi zagize uruhare runini mu izamuka ry’umusaruro mbumbe kuko zifite 57%, ubuhinzi ni 15% mu gihe inganda zifite 22%.

Mu gihembwe cya gatatu, muri rusange umusaruro mbumbe wazamutse kuri 11,8% mu gihe mu gihembwe cya kabiri wari wazamutse kuri 7,8% no kuri 6,5% mu gihembwe cya mbere.

Ubuhinzi muri iki gihembwe bwihariye 10%, inganda ziharira 17% mu gihe serivisi muri iki gihembwe zihariye 10%.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, Ivan Murenzi, yagize ati “Mu buhinzi, ahanini tubona ko hari uruhare rw’ubuhinzi bw’ibihingwa byoherezwa mu mahanga byagize ubwiyongere bwa 65%, naho ibihingwa ngandurarugo byagize ukwiyongera kwa 4%. Umusaruro w’ikawa wazamutseho 32% naho ikawa izamukaho 100%.”

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yatangaje ko iri zamuka rya 11,8% “ari ryiza” kuko riri mu mbago ziyemejwe muri gahunda ya NST2 aho ubukungu buzajya buzamuka nibura ku kigero cya 9%.

Yavuze ko imibare igaragaza ko kuva uyu mwaka watangira “tukiri mu kigero cy’ibyo twari twarateganyije uyu mwaka”.

Inganda zazamutseho 10% bitewe ahanini n’izikora ibikoresho by’ubwubatsi zifite umusaruro wazamutseho 20%.


 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments