Mu gihe abanyarwanda bari mu bihe byo gusoza umwaka bamwe mu bategura ibitaramo bakomeje gutegura ibirori
buhuriramo inshuti .
Mu kiganiro na Minani Jean Baptiste wateguye ibyo birori yatangarije BTN Rwanda impamvu yateguye uwo munsi yagize ati “ni uburyo bwiza nabonyebwo kuganiriza imiryango yubatse mu rwego rwo gukomeza kubaka umuryango mwiza .
Minani Jean Baptiste yakomeje avuga ko uwo mugoroba uzarangwa n’amarangamutima menshi aherekejwe n’indirimbo nyinshi z’urukundo ndetse ubutumwa bwinshi harimo ubuhamya bw' ubuzima yaciyemo mu rukundo
Yagize ati
Romantic Night Hub ni ubwa mbere igiye kubera mu Rwanda ifite intego yo
kuzamura urukundo mu bakundana
Aho intego nyamukuru yayo kubazayitabira bazabasha
kungukiramo ibiganiro bifite intego zitandukanye Kandi zifasha abantu kwagura
imitekerereze byumwihariko kugice cy'amarangamutima.
Yongeyeho ko guhuza abantu bakundana cyangwa abashaka
kwiga ku rukundo bizagira ireme
Ikindi kintu cyatumye bategura uwo mugoroba harimo gutoza urubyiruko uko bakunda mu buryo bwubaka, butari ubwo gushukwa n’amarangamutima y’igihe gito.
Ku ruhande rwa Minani Jean Baptiste usanzwe azi ku mazina ya Mr romantic,yagize ati njye ubwanjye mfite ubuhamya ko umuryango wangirika bitewe nuko wubakwa utateguwe bisesuye hamwe usanga umusore n'umukobwa bajya mu rukundo umwe akina undi,bikarangira babanye ariko umwe akuriyeho undi inyungu mu bintu bifatika nyamara iyo batandukanye bafite nk’abana batoya, bihindura byinshi mu mibereho yabo bagakura bigunze, kuko abihamya nkuwo byabayeho neza.
yagize ati' ababyeyi banjye batandukanye mfite imyaka 15 nzi uburyo
nabayeho nyuma yaho ,niho nafashe umwanzuro wuko natoza abantu gukundana bifite
intego zubaka kuko iyo amarangamutima yangiritse n'ubukungu burahagendera,abana
Bata ishuri,umugabo cg umugore akaba yakwishora mu businzi cyangwa
n'ubusambanyi byose.
Wenda duhereye ku mibare ifatika tubona gatanya ziba
mu muryango by’umwihariko niba mu gihugu habarurwa ingo ziri hejuru y'ibihumbi
5 zaka gatanya buri mwaka,nuko iyo miryango akenshi iba yabuzemo urukundo.
Ibi kandi abihuriza hamwe na Emmy Twahirwa wumvishe
igitekerezo cye akemera kumutera ingabo mu bitugu muri uru rugendo.
Minani Jean Baptiste yagize ati" urukundo si igihe ,abantu bihutira kubana ariko nta rukundo bafite mu mitima yabo kubera inyungu
z’ibintu bakurikiranyeho, mu gihe bakabaye bubaka umusingi ukomeye wo kwizerana
no kumva uburemere bw'isezerano bagiranye, asoza agira ati abazaza bazishima
kuko urukundo rukurira mu mutima yacu birategurwa.
Muri uwo
mugoroba abantu batandukanye bazabasha
kuganiriza abitabiriye iyi Romantic Night Hub ariko Bose bagaruka mu kubaka
urukundo rufite intego Kandi bagendeye ku mitekerereze myiza "positive
mindset ".
Uwo mugoroba w'urukundo uzaba ku tariki ya 21 Ukuboza 2025 uzaba ari uwi byishimo aho abazitabira bose bazatambuka ku itapi y'umutuku,ndetse bagafata n'ifoto y izahora ibibutsa ibyo bihe byiza
ibyo birori bizabera kuri Gabriella Event ku Kimironko hafi yahahoze Gereza aho kwinjira bizaba ari ibihumbi 10 ugafatamo n’icyo kunywa