• Amakuru / MU-RWANDA


Abana batatu (3) bavukana bo mu Karere ka Gicumbi, bahitanywe n'igisasu cyo mu bwoko bwa grenade, ubwo bari bagiye gutashya mu ishyamba riri hafi y'umupaka wa Gatuna uhuza w'u Rwanda na Uganda.

Amakuru avuga ko abo abana uko ari 3 bavindimwe bakandagiye igisasu bikwekwa ko ari Grenade kikabaturikana bose bagahita bapfa, ubwo bari bagiye gutashya.

Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 16 Ukuboza 2025, mu Murenge wa Cyumba, mu Karere ka Gicumbi, mu Ntara y'Amajyaruguru.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yemeje aya makuru avuga ko atahamya neza niba ari grenade yabaturikanye.

Yagize ati:"Iyo mpanuka yabaye ariko kwemeza ngo ni grenade byo sinabivuga mu guhamya ko ari igisasu. Ni abana bagiye ahantu mu ishyamba ngo hashobora kuba harakambitse ingabo za EX FAR mu mirenge yegereye umupaka, aho niho bari bagiye gushaka inkwi bagihuriraho ari batatu ukurikije ibimenyetso bigaragara ubwo rero nicyo cyabahitanye. Ayo niyo makuru ahari twabasangiza ibindi hari inzego zishinzwe kubisesengura no kubitangira amakuru arenze ayo."

Nzabonimpa yakomeje avuga ko ubuyobozi bwatabaye bugahumuriza uwo muryango wagize ibyago n’abaturanyi muri rusange.

Ari:"Ubutumwa duha abaturage, igihe cyose uhuye n’ikintu utazi cyane cyane nk’icyuma ntabwo ari ngombwa kugicokoza kuko uyu muryango turi kuwuhumuriza kubw’ibyago bagize ndetse n’abaturanyi batabaye."

Abana bitabye Imana, umukuru yari afite imyaka 16 y'amavuko, agakurikirwa n’uwa 13 mu gihe umuto muri bo yari afite imyaka 5 y'amavuko.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments