Abana batatu
(3) bavukana bo mu Karere ka Gicumbi, bahitanywe n'igisasu cyo mu bwoko bwa
grenade, ubwo bari bagiye gutashya mu ishyamba riri hafi y'umupaka wa Gatuna
uhuza w'u Rwanda na Uganda.
Amakuru
avuga ko abo abana uko ari 3 bavindimwe bakandagiye igisasu bikwekwa ko ari
Grenade kikabaturikana bose bagahita bapfa, ubwo bari bagiye gutashya.
Ibi byabaye
mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 16 Ukuboza 2025, mu Murenge wa
Cyumba, mu Karere ka Gicumbi, mu Ntara y'Amajyaruguru.
Umuyobozi
w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yemeje aya makuru avuga ko atahamya
neza niba ari grenade yabaturikanye.
Yagize
ati:"Iyo mpanuka yabaye ariko kwemeza ngo ni grenade byo sinabivuga mu
guhamya ko ari igisasu. Ni abana bagiye ahantu mu ishyamba ngo hashobora kuba
harakambitse ingabo za EX FAR mu mirenge yegereye umupaka, aho niho bari bagiye
gushaka inkwi bagihuriraho ari batatu ukurikije ibimenyetso bigaragara ubwo
rero nicyo cyabahitanye. Ayo niyo makuru ahari twabasangiza ibindi hari inzego
zishinzwe kubisesengura no kubitangira amakuru arenze ayo."
Nzabonimpa
yakomeje avuga ko ubuyobozi bwatabaye bugahumuriza uwo muryango wagize ibyago
n’abaturanyi muri rusange.
Ari:"Ubutumwa
duha abaturage, igihe cyose uhuye n’ikintu utazi cyane cyane nk’icyuma ntabwo
ari ngombwa kugicokoza kuko uyu muryango turi kuwuhumuriza kubw’ibyago bagize
ndetse n’abaturanyi batabaye."
Abana
bitabye Imana, umukuru yari afite imyaka 16 y'amavuko, agakurikirwa n’uwa 13 mu
gihe umuto muri bo yari afite imyaka 5 y'amavuko.