• Amakuru / POLITIKI


Abantu barenga 30 bitabye imana nyuma y’uko bwato bari barimo barenga ijana bukoze impanuka mu mugezi wa Kwango mu Burengerazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Ntara ya Kwilu muri Teritwari ya Bagata.

Abaguye mu mpanuka biganjemo abarimu bajyaga gufata imishahara yabo mu gace ka Bandundu muri iyo Ntara ya Kwilu.

Depite Gary Sakata, yabwiye Radio Okapi ko iyo mpanuka yabaye mu mpera z’icyumweru ubwo ubwato bwari butwaye abantu barenga ijana n’ibyabo birimo amatungo 700 bwakoraga impanuka.

Ati Ubwato bushobora kuba bwaragonze ikintu bugahita burohama. Abantu barenga 30 barapfuye, imitwaro yose irarohama.”

Ubwikorezi bwo mu mazi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bugaragaramo impanuka nyinshi.

Mu Gushyingo 2025, ubwato bwari butwaye abantu 200 mu kiyaga cya Mai-Ndombe giherereye mu Ntara ya Mai-Ndombe, mu Burengerazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwakoze impanuka hapfa benshi.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments