• Amakuru / MU-RWANDA


Mu Karere ka Gasabo ku muhanda uva ku Kinamba werekeza mu Kabuga ka Nyarutarama, urenze gato ku muhanda ujya mu Gakiriro ka Gisozi, habereye impanuka y'imodoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange yagonze moto abari bayiriho bagakomereka bikomeye.

Ni impanuka yabaye kuri uyu wa Kane, tariki ya 18 Ukuboza 2025, mu Karere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali. Ubwo imodoka yakoze impanuka ya YUTONG yerekezaga I Nyabugogo, mu gihe moto yo yajyaga mu Kabuga ka Nyarutarama.

Ababonye iyo mpanuka iba bavuga ko yatewe no kugenda nabi k'umushoferi wari utwaye imodoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange (YUTONG) wataye umuhanda we (igisate cy'umuhanda) akagonga umumotari n'uwo yarahetse.

Umwe yagize ati:"Iyi mpanuka yatewe n'imodoka ya YUTONG yarimanutse, umumotari azamuka ahetse umugenzi hanyuma ahita ahura na nayo yataye umuhanda wayo iramugonga, umugenzi ahita akomereka, acika n'akaguru ndetse n'umumotari yakomeretse bikomeye."

Undi muturage yakomeje avuga ko iyi mpanuka yabereye imbere y'ahazwi nko kuri  Croix Rouge yatewe n'uburangare bw'umushoferi wa YUTONG.

Ati:"Biragaragara ko itewe n'uburangare bw'umushoferi kandi abari kuri moto bangiritse bikomeye kuko umugenzi yavunitse igufa ry'akaguru anahaguka mu nyonga y'itako, aranakomereka cyane ku rutugu, naho umumotari we uko bigaragara yavunitse amaguru, acika inkoki na moto yangiritse."

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yibukije abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko y'umuhanda by'umwihariko muri iki gihe cy'iminsi mikuru.

Yagize ati:"Muri iyi minsi rero cyane cyane turi kwinjira mu bihe bisatira iminsi mikuru ya Noheri na Bonane, icyo tubwira abantu ni ukubibutsa ko bakwiye kwitwararika no kwitwara neza mu muhanda. Abantu baba bafite ibintu byinshi bibahugije mu mutwe, bafite ingendo nyinshi buri wese arasabwa kumva ko akwiye kugira uruhare mu kwirinda no kurinda abo basangiye gukoresha umuhanda."

Yakomeje avuga ko ibyo byose bisaba kwitwararika kandi n'imodoka ikaba ari nzima, umuntu ameze neza ariko n'imodoka nayo imeze neza.

Ati:"Turasaba abantu kwirinda uburangare ubwari bwo bwose bushobora kuba bwateza impanuka nk'izi kuko iyo ukoze ikosa rito nk'uko twagiye tubibona haba impanuka ikomeye ku modoka nk'izi ngizi."

Mu ntangiriro z'Ukuboza 2025, Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano muri Sena y’u Rwanda yerekanye ko imyitwarire y’abatwara ibinyabiziga mu muhanda iri mu biteza impanuka yiganjemo abatwara ibinyabiziga barengeje umuvuduko, abarangaye n’abatwara imodoka basinze byanatumye impanuka zirenga ibihumbi 41, zihitana ubuzima bw’abantu 2907.

Mu mwaka wa 2024-2025, imwe mu mibare igaragazwa na Polisi y’u Rwanda y’ibihano ku byaha bakoze mu muhanda igaragaza ko abantu 409.148 barengeje umuvuduko batwaye ibinyabiziga mu gihe 94.843 bafashwe batwaye imodoka barangaye.

Ni imibare kandi yerekana ko abantu 9.169 bafashwe batwaye imodoka basinze, 6.525 bafatwa batwaye ibinyabiziga bidafite ubwishingizi, 6.525 bafatwa batwaye imodoka nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga bafite (permis de conduire).

Ku rundi ruhande abatwara moto 19.746 bafashwe bishe amategeko y’umuhanda mu gihe 55.291 by’abatwaye amagare batubahirije amategeko y’umuhanda.

Impanuka zo mu muhanda nazo zikomeje kwiyongera kuko guhera mu 2022 kugeza mu Ukwakira 2025, habayeho impanuka 41.164 zahitanye abantu 2907.

Nko mu 2022 habayeho impanuka 8.660 zaguyemo abantu 676, mu 2023 haba impanuka 9.995 zigwamo abantu 761, mu 2024 habaho impanuka 12.189 zigwamo abantu 751 mu gihe mu 2025 hamaze kuba impanuka 10.320 zaguyemo abantu 719.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments