• Amakuru / POLITIKI


Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yateguye imyigaragambyo yo kwamagana u Rwanda imbere ya za Ambasade z’ibihugu bikomeye mu rwego rwo kugerageza gushimisha mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi.

Ni nyuma y’aho ingabo z’u Burundi, iza RDC, Wazalendo n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR bitsindiwe n’ihuriro AFC/M23 mu bice byinshi byo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo birimo umujyi wa Uvira.

Amakuru yizewe avuga ko abayoboke b’ishyaka riri ku ubutegetsi mu Burundi, CNDD-FDD, bari gukora ubukangurambaga butegura iyi myigaragambyo iteganyijwe tariki ya 20 Ukuboza 2025, izabera kuri Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bufaransa, u Bubiligi n’u Rwanda.

Abigaragambya bazaba bamagana ibyo bise "kurenga ku masezerano ya Washington k’u Rwanda”, amasezerano y’amahoro u Rwanda rwagiranye na RDC tariki ya 4 Ukuboza, bibifashijwemo na Amerika.

U Burundi ntiburebwa n’amasezerano ya Washington icyakoze bwitabiriye umuhango w’isinywa ry’aya masezerano nk’umutangabuhamya. Bwagize uruhare mu kubangamira ishyirwa mu bikorwa ryayo, buyobora ibitero byo ku butaka n’ibyo mu kirere bigabwa ku birindiro bya AFC/M23 no ku midugudu y’Abanyamulenge mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, binyuranyije n’agahenge kemerejwe mu biganiro bya Doha.

Ndayishimiye yahinduye Bujumbura ibirindiro bikuru biyoborerwamo ibitero ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC rigaba kuri AFC/M23 no ku Banyamulenge mu gice cya Minembwe.

Icyumweru kimwe gusa mbere y’uko Leta ya RDC na AFC/M23 bishyira umukono ku mahame shingiro, itsinda ryo ku rwego rwo hejuru ryaturutse i Kinshasa ryageze i Bujumbura tariki ya 13 Nyakanga, rihura n’abayobozi bakuru mu ngabo za RDC.

Iri tsinda ryari rigizwe n’abayobozi 11, ryari riyobowe na Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, Jean-Jacques Purusi. Amakuru yemeza ko ibiro bye byari byimurirwe i Bujumbura mu ibanga kugira ngo ayobore ibikorwa bya gisirikare atekanye. Ibiganiro byabo byibanze ku gusubiza inyuma AFC/M23 cyane cyane kugira ngo idafata umujyi wa Uvira.

Ibitero bya hato na hato by’ingabo z’u Burundi n’iza RDC kuri AFC/M23 ni byo byatumye iri huriro rijya gufata umujyi wa Uvira tariki ya 9 Ukuboza. Tariki ya 16 Ukuboza, ryatangaje ko rirgiye kuwuvamo kugira ngo ibiganiro by’amahoro bya Doha bigende neza.

Umwe mu batanze aya makuru yagize ati “Bamwe mu bayobozi bo mu Burundi, cyane cyane abanyamuryango ba CNDD-FDD, bashaka ko ingabo z’u Burundi zisuganya kugira ngo zisubize Uvira, zikureho igisebo.”

Ndayishimiye afite ikimwaro nyuma y’aho ingabo ze zinaniwe kurinda umujyi wa Uvira, kandi yari yarasezeranyije Tshisekedi ko abarwanyi ba AFC/M23 batazigera bawukandagiramo.

Kuva muri Kanama 2023, Leta ya RDC yishyura Perezida w’u Burundi ibihumbi by’Amadolari buri kwezi, kubera ingabo zirenga ibihumbi 20 yohereje kurwanya AFC/M23.

Ingabo z’u Burundi n’iza RDC zananiwe gusubiza inyuma AFC/M23 mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru kugeza ubwo igeze mu mujyi wa Uvira, mu bilometero bigera kuri 25 uvuye i Bujumbura. Kubera ubwoba n’igitutu, Ndayishimiye ari kuvana abasirikare be muri Kivu y’Amajyepfo nyuma yo gutakaza abasirikare benshi n’intwaro.

Umurundi w’umusesenguzi mu bya politiki yagize ati “Nyuma yo kunanirwa kwerekana umusaruro w’ubufasha mu bya gisirikare aha Tshisekedi, Ndayishimiye atekereza ko yafasha Kinshasa mu rwego rwa dipolomasi mu rwego rwo gushimisha Perezida wa Congo."

"Ni yo mpamvu Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi ari mu bukangurambaga mu itangazamakuru, akwirakwiza imvugo ya Kinshasa y’uko u Rwanda ruri kurenga ku masezerano y’amahoro kandi Ndayishimiye yateguye imyigaragambyo ishyigikira iyi mvugo.”

Amakuru avuga ko Leta ya RDC imaze igihe yishyura ibitangazamakuru byo mu Burengerazuba bw’Isi kugira ngo bihe umwanya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Dr. Edouard Bizimana, yamamaze ibirego byayo by’uko u Rwanda rurenga ku masezerano y’amahoro ya Washington, rukenyegeza amakimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC.

Ntibizwi neza niba Tshisekedi azakomeza kwishyura Ndayishimiye amafaranga y’ingabo z’u Burundi yohereje muri Kivu y’Amajyepfo, nyuma yo kunanirwa kubuza abarwanyi ba AFC/M23 gufata umujyi wa Uvira n’ibindi bice biri mu Kibaya cya Rusizi, ariko imyitwarire yaranze Perezida wa RDC ica amarenga y’ibishobora kuba.

Kugeza ubu, Tshisekedi yanze kwishyura umuryango wa Afurika y’amajyepfo (SADC) miliyoni 48 z’Amadolari yakoreshejwe n’ingabo zawo zakoreraga mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru kuva mu mpera za 2023. Izi ngabo zari mu butumwa bwamenyekanye nka SAMIDRC zavuye muri RDC hagati mu 2025 nyuma y’aho AFC/M23 ifashe umujyi wa Goma.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments