• Amakuru / MU-RWANDA


Ikamyo itwara lisansi yaturukaga i Nyanza ya Kicukiro yagonze izindi modoka nyinshi na moto mu muhanda werekeza Kicukiro Centre, mu Mujyi wa Kigali.

Iyi mpanuka ikomeye yabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere, tariki 22 Ukuboza 2025, mu masaha ya Saa Mbiri n'Iminota mirongo ine (20h40'). Polisi y'u Rwanda Ishami rishizwe umutekano wo mu muhanda yahise yihutira gutabara.

Impanuka yabaye ubwo imodoka itwara lisansi yamanukaga umuhanda wa Nyanza ya Kicukiro irenze hafi y'ahazwi nka Mount Kigali University.

Umuturage wari aho impanuka yabereye yabwiye BTN TV ko ikamyo itwara lisansi yamanutse igeze hagati ihasanga ikamyo y’umweru ipakiye amagi ihita iyikubita iza mu muhanda w’abazamukaga, iyo kamyo na yo ihita ikubita izindi modoka ebyiri.

Yagize ati:"Iriya kamyo yamanukaga iva hariya i Nyanza igeze hano kuri uyu muhanda ujya mu Banyamakuru ni bwo yabuze feri. Hari harimo umuvundo muke, abamotari bari imbere yayo n’izindi modoka byose yakukumbye. Urumva moto yo ihita ibigenderamo kuko nta kiyikingira igira."

Undi muturage wabonye iyi mpanuka yavuze ko iri mu mpanuka mbi zikomeye abonye kuva yabaho.

Ati:"Iriya kamyo yamanutse irabanza igonga moto zari hafi aho, iyo kamyo yari iyiri imbere na yo ihita…iyi mpanuka ni yo ya mbere ikomeye mbonye kuva nabaho."

Ababonesheje amaso yabo iyi mpanuka bemeza ko umubare w’abagizweho ingaruka nayo ari abatwara moto n’abagenzi bari bahetswe ndetse n'abandi bari bari mu modoka ntoya.

Umwe yagize ati:"Ubonye izi moto ziryamye zose n'abantu bari baziriho, abo zari zihetse ndetse no muri ziriya modoka nto, urabona n'iriya harimo umuntu wahezemo utaravamo biragaragara ko iyi mpanuka ihitanye abantu benshi n'abandi bakomeretse..."

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko iyi mpanuka yahitanye abantu batanu (5), mu gihe  hakomeretse abantu icyenda (9). 

Yakomeje ivuga ko abakomeretse bari kwitabwaho mu bitaro bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali.

Iyi mpanuka kandi yangije ibinyabiziga birimo imodoka na moto ndetse n’ibikorwaremezo bitandukanye.

Polisi ivuga ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane icyateye iyo mpanuka.

Mu Kwakira 2025, Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore, yatangaje ko mu mezi icyenda ya 2025, hari hamaze kuba impanuka 719 zabonetsemo impfu z’abantu.

Muri rusange mu 2021 habayeho impanuka 621 zabonetsemo impfu z’abantu, mu 2022 zigera kuri 676, mu 2023 zigera kuri 761, mu 2024 ziba 751 mu gihe mu mezi icyenda ya 2025 zimaze kugera kuri 719.

Gusa, ntabwo Minisitiri Dr. Jimmy Gasore yigeze atangaza imibare y’abantu baguye muri izo mpanuka n'abo zakomerekeje.

Yakomeje agaragaza ko ibikunze gutera impanuka ari uko usanga ari imyitwarire y’abashoferi, abatitabira gukoresha uburyo bw’ubugenzuzi bw’ibinyabiziga n'ibindi.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments