Ikamyo itwara lisansi yaturukaga i Nyanza ya Kicukiro yagonze izindi modoka
nyinshi na moto mu muhanda werekeza Kicukiro Centre, mu Mujyi wa Kigali.
Iyi mpanuka
ikomeye yabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere, tariki 22 Ukuboza 2025, mu
masaha ya Saa Mbiri n'Iminota mirongo ine (20h40'). Polisi y'u Rwanda Ishami
rishizwe umutekano wo mu muhanda yahise yihutira gutabara.
Impanuka
yabaye ubwo imodoka itwara lisansi yamanukaga umuhanda wa Nyanza ya Kicukiro
irenze hafi y'ahazwi nka Mount Kigali University.
Umuturage
wari aho impanuka yabereye yabwiye BTN TV ko ikamyo itwara lisansi yamanutse
igeze hagati ihasanga ikamyo y’umweru ipakiye amagi ihita iyikubita iza mu
muhanda w’abazamukaga, iyo kamyo na yo ihita ikubita izindi modoka ebyiri.
Yagize
ati:"Iriya kamyo yamanukaga iva hariya i Nyanza igeze hano kuri uyu
muhanda ujya mu Banyamakuru ni bwo yabuze feri. Hari harimo umuvundo muke,
abamotari bari imbere yayo n’izindi modoka byose yakukumbye. Urumva moto yo
ihita ibigenderamo kuko nta kiyikingira igira."
Undi
muturage wabonye iyi mpanuka yavuze ko iri mu mpanuka mbi zikomeye abonye kuva
yabaho.
Ati:"Iriya
kamyo yamanutse irabanza igonga moto zari hafi aho, iyo kamyo yari iyiri imbere
na yo ihita…iyi mpanuka ni yo ya mbere ikomeye mbonye kuva nabaho."
Ababonesheje
amaso yabo iyi mpanuka bemeza ko umubare w’abagizweho ingaruka nayo ari
abatwara moto n’abagenzi bari bahetswe ndetse n'abandi bari bari mu modoka ntoya.
Umwe yagize
ati:"Ubonye izi moto ziryamye zose n'abantu bari baziriho, abo zari
zihetse ndetse no muri ziriya modoka nto, urabona n'iriya harimo umuntu
wahezemo utaravamo biragaragara ko iyi mpanuka ihitanye abantu benshi n'abandi
bakomeretse..."
Polisi y’u
Rwanda yatangaje ko iyi mpanuka yahitanye abantu batanu (5), mu gihe
hakomeretse abantu icyenda (9).
Yakomeje
ivuga ko abakomeretse bari kwitabwaho mu bitaro bitandukanye byo mu Mujyi wa
Kigali.
Iyi mpanuka
kandi yangije ibinyabiziga birimo imodoka na moto ndetse n’ibikorwaremezo
bitandukanye.
Polisi ivuga
ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane icyateye iyo mpanuka.
Mu Kwakira
2025, Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore, yatangaje ko mu mezi
icyenda ya 2025, hari hamaze kuba impanuka 719 zabonetsemo impfu z’abantu.
Muri rusange
mu 2021 habayeho impanuka 621 zabonetsemo impfu z’abantu, mu 2022 zigera kuri
676, mu 2023 zigera kuri 761, mu 2024 ziba 751 mu gihe mu mezi icyenda ya 2025
zimaze kugera kuri 719.
Gusa, ntabwo
Minisitiri Dr. Jimmy Gasore yigeze atangaza imibare y’abantu baguye muri izo
mpanuka n'abo zakomerekeje.
Yakomeje
agaragaza ko ibikunze gutera impanuka ari uko usanga ari imyitwarire
y’abashoferi, abatitabira gukoresha uburyo bw’ubugenzuzi bw’ibinyabiziga
n'ibindi.
Like This Post? Related Posts