Umugabo witwa Hakuzumuremyi François w'imyaka 34 y'amavuko wo mu Karere ka
Ngoma, afungiye kuri Sitasiyo y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) ya
Kibungo, akurikiranyweho kuroga umugore we Ntimugura Gloriose w'imyaka 33
y'amavuko akoresheje supaguru yashyize muri supadipe.
Ibi byabaye
mu gitondo cyo ku wa Gatandatu, tariki ya 20 Ukuboza 2025, mu Mudugudu wa
Munini, mu Kagari ka Rugese, mu Murenge wa Rurenge, mu Karere ka Ngoma, mu
Ntara y'Iburasirazuba.
Amakuru
avuga ko Hakuzumuremyi François yashakanye na Ntimugura Gloriose mu buryo
bwemewe n'amategeko ariko nyuma umugabo yaje kumushakiraho undi mugore.
Ntimugura
Gloriose avuga ko umugabo we yashatse kumwicisha umuti usanzwe ukoreshwa
n'abakora inkweto uzwi nka supaguru.
Yagize
ati:"Yaje mu rugo avuye ku mugore yashatse ahandi noneho arambwira ngo
arashaka kungurira ubushera cyangwa umutobe mubwira ko ntabinywa kuko bingwa
nabi. Yarambwiye ngo ubu se nkugurire iki? Nibwo mubwiye ngo angurire
supadipe."
Uyu mubyeyi
yakomeje agira ati:"Supadipe yarayiguze arayizana ayishyira mu bikombe
ariko njye nari nagiye mu gikoni ngarutse, arambwira ngo nywe noneho nshyize ku
munwa numva supaguru imfashe ku munwa iminwa igiye gufatana mpita ndeka
kubinywa. Ubwo yamaze kubikora ahita asohoka aradukingirana yagarutse mu
gitondo aje kureba ko napfuye nibwo abayobozi bamufashe kuko yashakaga
kunyica."
Ntimugura
yakomeje avuga icyaba cyarabaye intandaro kigatuma umugabo we ashakaga kumwica
akoresheje supaguru yashyize muri supadipe.
Yagize
ati:"Umugabo hashize imyaka 12 tubana, ariko kuva tumaze kubyara abana
b'impanga babiri bakurikira umwana wacu mukuru, yarantaye ajya gushaka undi
mugore. Nyuma yo gushaka uwo mugore yaragarutse we n'uwo mugore bajya mu myaka
yanjye mbimenyesha ubuyobozi baramufata ariko nyuma baramurekura asubira kuri
uwo mugore."
Yakomeje
avuga ko nyuma yo kunywa iyo supadipe byagizeho ingaruka ku buzima bwe kuko
ibyo yariye byose yabirutse ndetse akaribwa mu nda ariko akabura ubushobozi bwo
kujya kwivuza ku bitaro bya Kibungo yari yoherejweho.
Umuyobozi
w'Umudugudu w'Umunini, avuga ko uyu muryango umaze igihe kinini mu makimbirane
ndetse ko umugabo ashobora kwica umugore mu gihe hatagira igikorwa mu maguru
mashya.
Yongeyeho ko
ubuyobozi bwagiriye inama uwo mugabo yo gutanga ikirego cyo gutandukana
n'umugore we ariko avuga ko aho kumurega azabyikemurira.
Umunyamabanga
Nshingwabikorwa w'Akagari ka Rugese, Baziki Denis, yavuze ko Hakuzumuremyi
François yafashwe akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kibungo.
Yagize
ati:"Uwo mugabo twamushyikirije ubugenzacyaha hanyuma umugore ajya kwa
muganga kandi tumugira inama yo kujya gutanga ikirego."
Amakimbirane
mu muryango ni ikibazo gikomeye cyugaruje umuryango Nyarwanda
Ikibazo
cy'amakimbirane mu muryango Nyarwanda kimaze gufata indi ntera kuko bigoye ko
hashira umunsi umwe hatumvikanye inkuru mbi y'umugabo wishe umugore, umugore
wishe umugabo, umubyeyi wishe umwana cyangwa umwana wishe umubyeyi.
Ni mu gihe
ubushakashatsi bwakozwe n’Urwego rw’Imiyoborere, RGB mu 2017, abaturage
babajijwe bagaragaje ko amakimbirane mu miryango yari hejuru ya 50%
by’imiryango yose mu gihugu.
Mu 2018 ubwo
bushakashatsi bwongera kugaragaza ko amakimbirane yo mu miryango yari ku kigero
cya 60.7% na ho mu 2019, amakimbirane mu muryango yari ku kigero cya 70.39%.
Minisiteri
y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango nayo mu 2019, yakoze ubushakashatsi ku
mpamvu zitera amakimbirane yo mu muryango, aho bugaragaza ko amakimbirane yo mu
muryango aterwa n’ubusinzi aho buri kuri 52%, ubumenyi buke mu by’amategeko,
ubuharike, ubusumbane hagati y’umugore n’umugabo, imyumvire mibi ku ihame
ry’uburinganire, imikoreshereze mibi y’umutungo n’ibindi.
Komisiyo
y’Ubutabera n’Amahoro muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda, mu mwaka wa 2007,
yagaragaje ko abagabo n’abagore mu Rwanda bicana bitewe n’ibintu byoroshye
cyane bishingiye ku kuba hari icyo batumvikanyeho.
Like This Post? Related Posts