• Amakuru / MU-RWANDA


Umugabo witwa Hakuzumuremyi François w'imyaka 34 y'amavuko wo mu Karere ka Ngoma, afungiye kuri Sitasiyo y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) ya Kibungo, akurikiranyweho kuroga umugore we Ntimugura Gloriose w'imyaka 33 y'amavuko akoresheje supaguru yashyize muri supadipe.

Ibi byabaye mu gitondo cyo ku wa Gatandatu, tariki ya 20 Ukuboza 2025, mu Mudugudu wa Munini, mu Kagari ka Rugese, mu Murenge wa Rurenge, mu Karere ka Ngoma, mu Ntara y'Iburasirazuba.

Amakuru avuga ko Hakuzumuremyi François yashakanye na Ntimugura Gloriose mu buryo bwemewe n'amategeko ariko nyuma umugabo yaje kumushakiraho undi mugore.

Ntimugura Gloriose avuga ko umugabo we yashatse kumwicisha umuti usanzwe ukoreshwa n'abakora inkweto uzwi nka supaguru.

Yagize ati:"Yaje mu rugo avuye ku mugore yashatse ahandi noneho arambwira ngo arashaka kungurira ubushera cyangwa umutobe mubwira ko ntabinywa kuko bingwa nabi. Yarambwiye ngo ubu se nkugurire iki? Nibwo mubwiye ngo angurire supadipe."

Uyu mubyeyi yakomeje agira ati:"Supadipe yarayiguze arayizana ayishyira mu bikombe ariko njye nari nagiye mu gikoni ngarutse, arambwira ngo nywe noneho nshyize ku munwa numva supaguru imfashe ku munwa iminwa igiye gufatana mpita ndeka kubinywa. Ubwo yamaze kubikora ahita asohoka aradukingirana yagarutse mu gitondo aje kureba ko napfuye nibwo abayobozi bamufashe kuko yashakaga kunyica."

Ntimugura yakomeje avuga icyaba cyarabaye intandaro kigatuma umugabo we ashakaga kumwica akoresheje supaguru yashyize muri supadipe.

Yagize ati:"Umugabo hashize imyaka 12 tubana, ariko kuva tumaze kubyara abana b'impanga babiri bakurikira umwana wacu mukuru, yarantaye ajya gushaka undi mugore. Nyuma yo gushaka uwo mugore yaragarutse we n'uwo mugore bajya mu myaka yanjye mbimenyesha ubuyobozi baramufata ariko nyuma baramurekura asubira kuri uwo mugore."

Yakomeje avuga ko nyuma yo kunywa iyo supadipe byagizeho ingaruka ku buzima bwe kuko ibyo yariye byose yabirutse ndetse akaribwa mu nda ariko akabura ubushobozi bwo kujya kwivuza ku bitaro bya Kibungo yari yoherejweho.

Umuyobozi w'Umudugudu w'Umunini, avuga ko uyu muryango umaze igihe kinini mu makimbirane ndetse ko umugabo ashobora kwica umugore mu gihe hatagira igikorwa mu maguru mashya.

Yongeyeho ko ubuyobozi bwagiriye inama uwo mugabo yo gutanga ikirego cyo gutandukana n'umugore we ariko avuga ko aho kumurega azabyikemurira.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Rugese, Baziki Denis, yavuze ko Hakuzumuremyi François yafashwe akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kibungo.

Yagize ati:"Uwo mugabo twamushyikirije ubugenzacyaha hanyuma umugore ajya kwa muganga kandi tumugira inama yo kujya gutanga ikirego."

Amakimbirane mu muryango ni ikibazo gikomeye cyugaruje umuryango Nyarwanda 

Ikibazo cy'amakimbirane mu muryango Nyarwanda kimaze gufata indi ntera kuko bigoye ko hashira umunsi umwe hatumvikanye inkuru mbi y'umugabo wishe umugore, umugore wishe umugabo, umubyeyi wishe umwana cyangwa umwana wishe umubyeyi.

Ni mu gihe ubushakashatsi bwakozwe n’Urwego rw’Imiyoborere, RGB mu 2017, abaturage babajijwe bagaragaje ko amakimbirane mu miryango yari hejuru ya 50% by’imiryango yose mu gihugu.

Mu 2018 ubwo bushakashatsi bwongera kugaragaza ko amakimbirane yo mu miryango yari ku kigero cya 60.7% na ho mu 2019, amakimbirane mu muryango yari ku kigero cya 70.39%.

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango nayo mu 2019, yakoze ubushakashatsi ku mpamvu zitera amakimbirane yo mu muryango, aho bugaragaza ko amakimbirane yo mu muryango aterwa n’ubusinzi aho buri kuri 52%, ubumenyi buke mu by’amategeko, ubuharike, ubusumbane hagati y’umugore n’umugabo, imyumvire mibi ku ihame ry’uburinganire, imikoreshereze mibi y’umutungo n’ibindi.

Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda, mu mwaka wa 2007, yagaragaje ko abagabo n’abagore mu Rwanda bicana bitewe n’ibintu byoroshye cyane bishingiye ku kuba hari icyo batumvikanyeho.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments