Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwanze gusubira mu biganiro by’amahoro bibuhuza n’ihuriro AFC/M23 riburwanya.
Leta ya RDC yanze
ibiganiro byaba iby’imbonankubone cyangwa ibyifashisha ikoranabuhanga rya
video-conference, mu gihe ikomeje kwinubira ko AFC/M23 yafashe Umujyi wa Uvira
n’ibindi bice byo mu kibaya cya Rusizi.
AFC/M23 yatangaje ko yakuye abarwanyi bayo mu Mujyi wa Uvira
tariki ya 17 n’iya 18 Ukuboza, mu rwego rwo kurema icyizere hagati yayo na Leta
ya RDC kugira ngo ibiganiro by’amahoro bigende neza, ariko Leta ntiyemera ko
yabakuyemo.
Muri iki gihe, Leta ya RDC ishyize imbaraga mu gusabira
abarwanyi ba AFC/M23 ibihano, ibashinja kurenga ku gahenge. AFC/M23
yarabihakanye, isobanura ko Leta ari yo yakarenzeho ubwo yarasaga mu bice
birimo Kamanyola.
Muri iki cyiciro, Leta ya RDC na AFC/M23 byari kuganira ku
mahame shingiro atandatu abiganisha ku masezerano y’amahoro arambye.
Aya mahame arimo korohereza abari mu bikorwa by’ubutabazi,
gusubiza ubuyobozi bwa Leta mu bice byose by’igihugu, gushyiraho ingamba
z’umutekano z’agateganyo, gucyura impunzi, kuzahura ubukungu no gushyiraho
komisiyo yo kwimakaza ukuri, ubwiyunge n’ubutabera.
Yiyongera ku rindi hame shingiro ry’agahenge no kugenzura uburyo
kubahirizwa, n’iryo guhererekanya imfungwa hagati ya Leta ya RDC na AFC/M23, yo
yashyizweho umukono mbere.
Ku wa 22 Ukuboza 2025, Perezida w’inama y’abaminisitiri ya Togo,
usanzwe ari umuhuza washyizweho n’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Faure
Essozimna Gnassingbé, yagiriye uruzinduko rw’amasaha make i Kinshasa muri RDC.
Gnassingbé ntaratangaza icyamugenzaga i Kinshasa gusa ibiro bya Perezida wa RDC byo byasobanuye ko yaganiriye na Félix Tshisekedi ku mutekano wo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru no ku bice bigenzurwa na AFC/M23.
Like This Post? Related Posts