Abaraperi
bakomeye mu Rwanda, Gatsinzi Emery uzwi nka Riderman na Ndayishimiye Mark
Bertrand wamamaye nka Bull Dogg, batangaje ko mu mwaka wa 2026 bazashyira hanze
Album ya kabiri bakoranye, izanaherekezwa n’igitaramo gikomeye cyo kuyimurika.
Aba bombi
babitangaje mu kiganiro bagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere tariki ya 22
Ukuboza 2025, kibanze ku myiteguro y’igitaramo “Icyumba cya Rap” giteganyijwe
ku wa Gatanu tariki ya 26 Ukuboza 2025.
Bemeje ko
nyuma ya Album yabo ya mbere “Icyumba cy’Amategeko” yakunzwe cyane, bahisemo
kongera guhuriza hamwe imbaraga bakayikurikiza indi nshya.
Bull Dogg
yatangaje ko igitekerezo cyo gukora Album ya kabiri cyari gisanzwe gihari,
ariko kikaba kitarashyirwa mu bikorwa kubera kubura umwanya uhagije.
Ati “Igihe
dukora ‘Icyumba cy’Amategeko’ twari twavuze ko hazakurikiraho iya kabiri. Twari
twifuje kuyikora uyu mwaka, ariko kubera akazi kenshi n’izindi gahunda,
ntibyashobotse. Ariko njye na Riderman twakomeje kuganira, twibaza tuti ‘ese
kuki tutayikora kandi iya mbere yaragenze neza?’ Twiyemeje rero ko bitarenze
umwaka utaha igomba gusohoka.”
Yakomeje
ashimangira ko abaraperi bari mu myiteguro ikomeye yo gukora cyane, ku buryo
2026 azaba umwaka wa Hip Hop mu Rwanda.
Riderman na
we yemeje aya makuru, avuga ko bamaze kumvikana ko mu ntangiriro z’umwaka utaha
bazahita basubira muri 'studio' kugira ngo bahuze imbaraga kuri iyi Album.
Ati: “Iyo
Album twayikoze tuzi neza ko igomba gukurikirwa n’indi [Aravuga ‘Icyumba
cy’amategeko’]. Ni byo uyu mwaka umwanya watubanye muto, ariko mu ntangiriro za
2026 tugomba gusubira muri ‘studio’, tukayitunganya, tukayisohora kandi
tunategure igitaramo cyo kuyimurika.”
Byitezwe ko
Riderman na Bull Dogg bazongera kugaragaza ubufatanye bwabo bukomeye bwakomeje
guhuza abakunzi ba Hip Hop nyarwanda.
Hagati aho,
aba baraperi bazabanza guhurira na bagenzi babo mu gitaramo “Icyumba cya Rap”,
kizabera muri Zaria Court ku wa Gatanu tariki ya 26 Ukuboza 2025.
Abategerejwe
muri iki gitaramo barimo Riderman, Bull Dogg, Fireman, Green P, P Fla, Danny
Nanone, Logan Joe, Bruce The 1st, Young Grace, Fifi Raya na Jay C.
Iki gitaramo
cyitezweho gukomeza kwerekana imbaraga n’icyerekezo Hip Hop nyarwanda iganamo,
mbere y’uko Riderman na Bull Dogg batangira urugendo rushya rwa Album yabo ya
kabiri.