Perezida wa
Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje gahunda nshya yo gucyura
abayobozi bahagarariye igihugu cye mu bihugu bitandukanye by’Isi byiganjemo
Afurika, harimo n’u Rwanda.
Ni
ibyasohotse mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya
Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa 22 Ukuboza 2025.
Iri tangazo
rivuga ko Perezida wa Amerika, Donald Trump agiye gukuraho ba Ambasaderi mu
bihugu 15 bya Afurika birimo na Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Eric W.
Kneedler, uri mu bazahagarika imirimo mu ntangiriro z’umwaka utaha.
Eric W.
Kneedler yahawe inshingano zo kuba Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda ku wa 18
Ukwakira 2023, ashyizweho na Perezida Joe Biden, hakurikijwe amategeko asanzwe
yo gushyira abayobozi mu myanya ya dipolomasi.
Umugabane wa
Afurika ni wo ufite ibihugu byinshi byafatiwe uyu mwanzuro birimo Algeria,
Burundi, Cameroon, Cape Verde, Gabon, Côte d’Ivoire, Egypt, Madagascar,
Mauritius, Niger, Nigeria, Rwanda, Senegal, Somalia and Uganda.
Nyuma ya
Afurika harimo n’Akarere ka Aziya na Pasifika, aho hatangajwe ibihugu bitandatu
birimo Philippines, Vietnam na Papua New Guinea. mu Burayi ni ibihugu bine ari
byo Armeniya, North Macedonia, Montenegro na Slovakia.
Donald Trump
ari gukuraho ba ambasaderi kubera impamvu zijyanye n’imiyoborere n’icyerekezo
cya politiki yashyizeho yise “America First”, aho ashaka ko abayobozi
bahagarariye Amerika mu mahanga baba abantu bemera kandi bashyigikira politiki
n’imyanzuro ye yose.
Iyi gahunda
kandi ikubiyemo gushyira imbere inyungu za Amerika, kugabanya inkunga
n’ubufatanye Amerika iha ibihugu by’amahanga ndetse no guhangana n’ibibazo
by’umutekano muke uturuka ku mubare mwinshi w’abajya gutura muri Amerika.
Aba Depite
ba Amerika bakomeje kugaragaza impungenge ko izi mpinduka zishobora kugira
ingaruka ku mubano wa Amerika n’ibihugu by’amahanga.