Umurambo rw’umukobwa witwa Umuhoza Adelphine w’imyaka 26 y’amavuko, wasanzwe mu icumbi (ghetto) y'umuhungu witwa Habyarimana Jean Pierre w'imyaka 46 y'amavuko bikekwa ko bari bararanye.
Urupfu rwa nyakwigendera rwamenyekane mu gitondo cyo ku wa 21 Ukuboza 2025, mu Mudugudu wa Buhanda, mu Kagari ka Nyakogo, mu Murenge wa Kinihira, mu Karere ka Ruhango, mu Ntara y'Amajyepfo.
Bamwe mu baturage baganiriye na BTN TV ntibahuriza ku cyaba cyateye urupfu rwa nyakwigendera.
Umwe ati:"Ni inkuru y'akababaro cyane kumva ngo umuntu yaguye muri ghetto y'umuntu yaje kumusura ni ibintu bibabaje cyane. Abantu bari kubivuga ukwinshi, bamwe bati umukobwa yari yaje muri ghetto y'umuhungu we yagiye mu kazi atashye asanga yapfuye. Abandi bati umusore yarongoye umukobwa arapfa."
Undi muturage avuga ko na we yatunguwe n'iyo nkuru y'urupfu rwa nyakwigendera, yongeraho ko bishoboka ko ari umunsi we wari wageze cyangwa umusore akaba yari afite imbaraga nyinshi yamurongora bikamuviramo urupfu.
Ku rundi ruhande ariko hari abaturage bavuga ko uwo musore atari yaraye mu rugo kuko ngo yari afite akazi ko koza imodoka esheshatu (6) atashye akomangira uwo mugore ngo amukingurire ariko abura ukingura ahitamo kwica idirishya asanga uwo mugore yapfuye.
Amakuru avuga ko Habyarimana yahise atabaza abaturanyi be avuga ko umugore wari waraye iwe yasanze yapfuye.
Abaturage bifuza ko hakorwa iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane nyir'izina icyateye urupfu rwa nyakwigendera kuko harimo urujijo rwinshi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinihira, Ndishimye Benjamin, avuga ko nyakwigendera yaguye mu icumbi ry’ uwitwa Habyarimana Jean Pierre.
Yagize ati:"Twasanze yashizemo umwuka bishoboke ko yapfuye nijoro. Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) na Polisi bahageze batangira gukora iperereza."
Yakomeje avuga ko iperereza ryahereye kuri uwo mugabo bari bararanye kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu rwa nyakwigendera.
Ndishimye avuga ko Habyarimana Jean Pierre urimo gukorwaho iperereza ari ingaragu nubwo afite imyaka 46 y’amavuko.
Bamwe mu baturage bavuga ko uyu Habyarimana yari asanzwe abana n’undi musore muri iryo cumbi, bakavuga ko urupfu ry’uyu mukobwa rwabaye uwo musore mugenzi we adahari.
Kugeza ubu Habyarimana yamaze gutabwa muri yombi akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kabagari mu gihe iperereza rigikomeje. Naho umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu Bitato bya Gitwe kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere y'uko ushyingurwa.