Niyonshuti Emerance yagarutse mu myitozo ya Rayon Sports, nyuma y'igihe iyi kipe yaramutsinze muri FERWAFA ariko we akanga kubahiriza amasezerano, ndetse akomeza gukora imyitozo muri Police WFC.
Kuwa mbere taliki ya 22 Ukuboza nibwo ikipe ya Muhazi United, yatanze ikirego muri Ferwafa, irega ikipe ya Police WFC nyuma yo gushyira Niyonshuti Emerance ku ntebe y'abasimbura, nyamara adafite ibyangobwa, Police WFC yari yahinduriye amazina uyu mukobwa , ndetse imuhindurira inshingano , imwita ushinzwe ibikoresho ( kit manager ).
Ikipe ya Rayon Sports ikibona aya makuru yahise yandikira Police WFC, iyimenyesha ko hari umukinnyi wayo ifite mu buryo butubahirije amategeko , ndetse ko mu gihe iyi kipe yarenza amasaha 24 itararekura uyu mukinnyi ngo asubire muri Rayon Sports, izitabaza amategeko.
Niyonshuti Emerance yagaragaye mu myitozo ya Rayon Sports WFC
Kuri uyu wa kabiri taliki ya 23 Ukuboza , nibwo Emerance yagaragaye mu myitozo ya Rayon Sports WFC, aho yaherukaga muri iyi kipe , mukwezi kwa 9 ubwo yari mu marushanwa ya CAF Women Champions League, imikino yabereye muri Kenya , uyu mukobwa yari yareze Rayon Sports kutubahiriza amasezerano ndetse ifuza kuyasesa, ariko Rayon Sports iramutsinda.
Emerance Niyonshuti ukina mu kibuga hagati yari yasinyiye Police WFC, nyuma yo kumwerera kumwishyurira kaminuza , ndetse amakuru avuga yari yatangiye no kwiga, kugeza ubu agomba gusoza amasezerano y'umwaka 1 asigaje muri Rayon Sports WFC, cyangwa akavugana niyi kipe ikamubwira ibyo yifuza ngo imurekure , nawe akabyubahiriza ikamurekura mu buryo bwemewe n'amategeko.
Emerance Niyonshuti yari amaze amezi 4 atagaragara mu mwambaro wa Rayon Sports
Like This Post? Related Posts