Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA, ryatangaje ibiciro byo kwinjira ku mikino ya Super Cup, aho itike ya macye ari ibihumbi 2 by'amafaranga y'u Rwanda, mu gihe iya menshi ari million 1.5 y'amafaranga y'u Rwanda.
Ni imikino iteganyijwe taliki ya 10 Mutarama 2026 ikabera kuri Stade Amahoro , aho mu bagore ikipe ya Rayon Sports izakina na Indahangarwa WFC, mu gihe mubagabo , ikipe ya APR FC izakina na Rayon Sports, FERWAFA yatangaje ko umuntu ugura itike mbere w'umunsi w'umukino , azayigura ku mafaranga y'u Rwanda ibimbu 2 ( 2000frw ) iyi ikaba ari itike yo mu gice cyo hejuru , mu gihe igice cyo hasi ari ibihumbi 3 ( 3000frw)
Abashaka amatike yo mu myanya y'icyubahiro , itike ya macye mbere y'umukino izagurwa ibihumbi 15 by'amafaranga y'u Rwanda (15000frw) , mugihe iyamenshi ari million imwe y'amafaranga y'u Rwanda( 1.000.000frw) ibi biciro ariko bikaba bizahinduka ku munsi w'umukino , aho itike ya macye izaba ari ibihumbi 3 (3000frw ) mu gihe iya menshi izaba ari million imwe n'ibihimbi magana atanu ( 1.500.000frw ) .
Ibiciro by'imikino ya Super Cup byamaze gushyirwa hanze
FERWAFA iherutse gutangaza ko, amakipe yahawe umukoro wo gukangurira abafana kugura amatike , kuko amafaranga azava mu matike azagurwa amakipe yose azabonaho umubare runaka, hashize iminsi abakunzi ba Rayon Sports na APR FC nk'ikipe zikunzwe kurusha izindi mu Rwanda, bagaragaza ko batishimiye uko aya makipe arimo kwitwara mu kibuga, ibintu bishobora gutuma ubwitabire kuri uyu mukino, butazaba uko abantu bari babwiteze.